Umutingito ukomeye wongeye kumvikana i Rusizi na Nyamasheke

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ukwakira 2016 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira, ahagana saa saba n’igice mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke hongeye kumvikana umutingito, ariko umubare w’ibyo wangije nturamenyekana.

Uyu mutingito wumvikanye cyane muri Rusizi, watumye bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kamembe basohoka mu nzu igitaraganya ariko nyuma y’iminota mike basubira kuryama.

Kubwimana Issa yabwiye IGIHE ko uyu mutingito wamaze nk’amasegonda atanu, yawumvise agahita asohoka mu nzu hamwe n’umuryango we.

Ati “Wari ukomeye, twakangukiye hejuru njye n’umugore n’abana turasohoka. Ntabwo wamaze igihe kinini ni nk’amasegonda. Nyuma y’iminota itanu twasubiye mu nzu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, yatangaje ko batari bamenya byinshi bimaze kwangirika ariko ko hari inyubako eshatu zashegeshwe n’uyu mutingito.

Ati “Turi mu nama yo kuza kureba ibyangijwe n’umutingito gusa hari inyubako eshatu zangiritse ariko zitaguye hasi ariko zangiritse cyane. Usibye inyubako zasenyutse, nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri uyu mutingito.”

Akarere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse mu minsi ishize tariki ya 23 Nzeri 2016, uwahabereye wahitanye umwana umwe naho abantu 19 barakomereka.

Imwe mu nzu ziherereye mu Mujyi hagati wa Kamembe yasenyutse
Inyubako ya Hoteli Keheda yongeye kwiyasa imitutu
Uyu mutingito nta muntu wahitanye nta n'uwakomeretse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza