Umuvunyi Mukuru yagaragaje uko u Rwanda rwakumiriye ruswa mu gutanga amasoko ya leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta byatanze umusaruro mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nzego zose z’igihugu.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu nama ya cyenda ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) irimo kubera i Kampala muri Uganda, kuva tariki 6 kugeza 10 Gicurasi.

Ifite insanganyamatsiko igira iti “Ni igihe cyo gukora ngo turwanye ruswa hagamijwe iterambere rirambye”. Buri gihugu cyasabwe kugaragaza umwihariko wacyo n’agashya mu kurwanya ruswa.

Murekezi yavuze ko u Rwanda rufite uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu nzego nyinshi, nko muri banki, gutanga imisoro, gutanga amasoko ya leta no kwandika ibigo kandi rifasha mu gukumira ruswa.

Amasoko ya leta mu Rwanda atangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyo hari impamvu zigaragara zituma urwego rwa leta rutanga isoko rudakoresheje ikoranabuhanga, rubisabira uburenganzira, bugasuzumwa na RPPA. Abahawe isoko hadakoreshejwe ikoranabuhanga ntibishyurwa.

Iri koranabuhanga rya (E-Procurement) mu mitangire y’amasoko ya Leta ryafashije inzego gukorana mu mucyo, bigabanya amakosa, bikihuta kandi bikagabanya impapuro n’ingendo kandi ryatangiye gukoreshwa mu nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

Umuvunyi Mukuru Murekezi yavuze ko kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda bwagabanyije ibyuho bya ruswa.

Ati “Mu myaka ibiri ishize dutangije uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta no kwishyura hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo 164 byo mu Rwanda ubu birimo gukoresha ubu buryo hagamijwe kurwanya ruswa mu gihugu.”

Abayoboye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, banagaragaje ko nta gihugu na kimwe kidahangayikishijwe na ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Biyemeje ko inzego zikwiye gufatanyiriza hamwe n’abikorera kimwe n’imiryango itegamiye kuri leta na sosiyeti sivile mu kurandura burundu ruswa.

Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bwo gukurikirana no gukumira ibibazo by’akarengane no kurwanya ruswa ndetse rufite inshingano yo guteza imbere ubunyangamugayo.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yavuze ko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigafasha mu kurwanya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza