Umuvunyi Mukuru yasabye ko ukekwaho ruswa agafungurwa by’agateganyo yajya yambikwa akuma acungirwaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye ko umuntu urukiko rwasanze akekwaho ruswa, rugategeka ko afungurwa by’agateganyo yajya yambikwa akuma kamugaragaza aho aherereye (Bracelet Electronique) kugira ngo atazacika ubutabera.

Bracelet Electronique /Ankle monitor ni akuma kameze nk’inzogera y’igare kambikwa ku kuguru umuntu ukekwaho ibyaha kugira ngo adacika ubutabera, kagatanga amakuru y’aho aherereye.

Umuvunyi Mukuru yasabye ikoreshwa ry’iyo nzogera, ubwo kuri uyu wa Kabiri yari mu nama rusange y’Ihuriro Nyafurika ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa, Ishami ry’u Rwanda (African Parliamentarians’ Network against Corruption/APNAC-RWANDA).

Murekezi yavuze ko uburyo abakewaho ruswa mu Rwanda barekurwa n’inkiko nabyo bikwiye kujya byitonderwa, byanakorwa hakitabazwa iyo nzogera.

Yagize ati “Gufunga no gufungura by’agateganyo tubona ari ibintu bikwiye kwitonderwa mu matageko. Yego nibyo abacamanza ndetse n’abashinjacyaha bafite uburenganzira bwo kurekura by’agateganyo ariko tubona kurekura abakekwaho ibyaha bya ruswa byagombye gukorwa mu buryo bwihariye ndetse bene uwo muntu akambikwa bracelet electronique aho agiye hose ikamukurikira, akaba yanditse ahantu hose , muri mudasobwa, mu biro bikaba bigaragara ahantu ari, aho agiye hose hakaba hagaragara kugeza ubwo urubanza ruzacibwa agahanwa cyangwa se akaba umwere.”

Yakomeje avuga ko mu mategeko arwanya ruswa hakirimo ibyuho byinshi ku buryo gufata ababigizemo uruhare bikigoye.

Yatanze urugero rw’aho nko kutamenyekanisha imitungo umuntu atunze bidafatwa nk’icyaha kandi akenshi ngo haba hari ikibyihishe inyuma.

Yanavuze ko hari n’ikibazo cy’itangwa ry’amasoko hakabamo gukosora amakosa mu nyandiko y’ipiganwa y’uwahawe isoko kandi yarangije gutangazwa ko yatsinze bikitwa ko ari ukumworohereza kandi bifite icyo bigamije.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko itegeko rikwiye no kugabanyiriza ibihano umuntu wariye ruswa ariko akemera gutanga amakuru mbere y’uko afatwa kugira ngo afashe gutahura n’abandi.

Yagize ati “Mu gihe ibisambo birya ruswa bizaba bizi neza ko imbere y’amategeko ruswa n’ibisa nayo bidasaza, tuzaba dufite amahirwe ko na nyuma y’imyaka itanu, icumi, … amakuru namenyekana ba bantu bazakurikiranwa. Icyo gihe rero tubonye uduha amakuru twakagombye kuyakoresha na we akabigiramo inyungu mbere yo guhana ibyaha.”

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abantu bakora nabi amasoko ya Leta, sosiyete zabo zigashyirwa mu kato (blacklisted), bagahita bajya gushinga izindi zigahabwa andi masoko kandi abayakoze ari bamwe.

Murekezi yavuze ko sosiyete zikwiye kujya zishyirwa mu kato na ba nyirazo bikaba uko.

Ibyaha bifitanye isano na ruswa byakurikiranwe mu mwaka wa 2014 byari 363, mu mwaka wa 2016 hakurikiranywe 243 naho kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka byari 411.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka inkiko zaburanishije imanza za ruswa 91, abantu 43 bahamwa n’icyaha ntibajurira, hajurira 33, naho 15 baba abere.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza