Umuyobozi wa BBOXX yasabye urubyiruko rwiga i mahanga kuzana impinduka aho bakomoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 09:41
Yasuwe :
1 0

Ni kenshi havugwa ikibazo cy’urubyiruko rwoherezwa guhaha ubumenyi mu mahanga ariko bakigumirayo aho kugaruka mu gihugu ngo bakoreshe ubwo bumenyi mu guteza imbere imiryango n’igihugu ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kikaba giherutse gutangaza ko cyahagurukiye iki kibazo.

Nyamara hari bake bagaragaza gukunda igihugu cyane bakagaruka harimo n’ababa bataye imirimo myiza iyo i mahanga bagahitamo kuza gushaka icyateza imbere aho bakomoka.

Monica Keza Katumwine, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora mu bijyanye no gukiwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, BBOXX Rwanda, ni umwe muri abo kuko nyuma y’amasomo ya kaminuza mu Bwongereza yahisemo kugaruka mu Rwanda.

Kubw’ibyo, Katumwine yatumiwe na Bridge2Rwanda, ikigo gifasha abanyeshuri guhitamo icyerekezo no kubona amashuri mu bihugu byateye imbere, kugira ngo atange impanuro ku bahungu n’abakobwa 37 bitegura kujya gukomereza amasomo ya kaminuza mu mahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri barimo 28 b’Abanyarwanda n’icyenda baturuka mu biguhu bitatu byo mu karere, Katumwine yabakanguriye kuzahaha ubumenyi bakagaruka kubukoreshereza kuzana impinduka zigamije imibereho myiza n’iterambere mu bihugu bakomokamo.

Icyo kiganiro cyabereye i Gikondo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize muri Kaminuza y’u Rwanda aho Bridge2Rwanda isanzwe ifite icyicaro.

Katumwine yagize ati “Mujye mukoresha amahirwe yose mubonye mu gushakira impinduka aho mukomoka kandi ntimuzagire umurimo musuzugura.”

Yasobanuye ko na BBOXX ari yo ntego yatumye ishingwa n’abagabo batatu b’Abongereza nyuma yo kubona ikibazo cy’umuriro muke mu baturage mu Karere ka Musanze ubwo bahakoreraga imenyerezamwuga (stage) maze bagahitamo gushaka igisubizo binyuze mu gukwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku isi hose.

Adhel Geng, umwe mu banyeshuri ukomoka muri Sudan y’Epfo, yavuze ko impanuro amaze guhabwa mu gihe cy’amezi umunani aba muri Bridge2Rwanda zatumye ahindura imyumvire yo kwishakira inyungu ze gusa, akaba yarahisemo kuzakurikirana ubuvuzi rusange (Public Health) kugira ngo azashobore gufasha benshi aho akomoka.

Undi munyeshuri ukomoka mu Rwanda, Mukuralinda Deogratius, yavuze ko yasobanukiwe ko kugera ku ntego atari ukubona amafaranga menshi ahubwo ari ugukemura ibibazo biba byugarije abantu. Yahisemo kuzakurikirana amasomo y’ubumenyi mu by’ubwubatsi (engineering).

Umujyanama ku guhitamo icyerekezo (career) muri Bridge2Rwanda, Happiness Uwase, yavuze ko basanzwe batumira abantu batandukanye bagahanura abanyeshuri bahereye ku mibereho ya bo n’impamvu bahisemo kuza gukorera muri Afurika.

Yongeyeho ko bahisemo gukorana na BBOXX kuko na yo iharanira kuzana impinduka mu baturage nk’uko Bridge2Rwanda ibitoza ababa bitegura kujya gukomereza amasomo mu mahanga.

Uwase yavuze ko bizeye kuzabonera abanyeshuri bose 37 amashuri abakira nk’uko bayaboneye abo mu byiciro bine byabanje 100% kandi ko bahora babakangurira kuzagaruka gukorera ibihugu byabo ubwo bazaba barangije amasomo.

BBOXX Rwanda imaze kugeza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku miryango irenga 40,000 mu gihugu hose, ikaba ifite intego yo kugera ku miryango 58,000 bitarenze uyu mwaka. Iki kigo gikomoka mu Bwongereza, gikorera ahantu 26 mu Rwanda kikagira abakozi barenga 500.

Umuyobozi wa BBOXX Rwanda, Monica Keza, aha impanuro abanyeshuri bitegura kujya kwiga mu mahanaga babifashijwemo na Bridge2Rwanda
Umuyobozi wa BBOXX Rwanda, Monica Keza, yasabye abanyeshuri kuzaharanira icyateza imbere aho bakomoka
Abanyeshuri bitegura kujya kwiga mu mahanaga bateze amatwi impanuro z'Umuyobozi wa BBOXX Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza