Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yahawe igihembo cyo guteza imbere ubuvuzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Mata 2018 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yahawe igihembo cy’ishimwe ry’ubuyobozi bwe buharanira impinduka mu iterambere ry’umwuga w’Ubuforomo n’urwego rw’ubuvuzi muri rusange.

Iki gihembo cyitwa ‘Transformational Leadership Award’, Prof. Cotton yagihawe kuri uyu wa Kane mu nama y’Umuryango witwa Lead Nurse Africa International Foundation, ugamije iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika n’iry’umwuga w’ubuforomo.

Iyi nama ya mbere mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’imiyoborere mu mwuga w’ubuforomo irimo kubera i Lagos muri Nigeria, ikaba yaratangiye ku wa 23 Mata ikazasoza ku wa 27 Mata uyu mwaka.

Collins Ogbolu uyobora uyu muryango yavuze ko ubuyobozi bwa Prof. Cotton muri Kaminuza y’u Rwanda bwahinduye umwuga w’ubuforomo muri iyi kaminuza, bukanashyiraho Ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza kandi ririmo gutera imbere ku rwego rwiza.

Yagize ati “Ku mugabane ukeneye ishoramari mu buforomo kugira ngo ugere ku ntego z’iterambere rirambye, birakwiye ko umuryango wacu ufatanyije n’Umuryango Nyafurika w’abaforomo tuvuga umugabo ufite umuhate wo guteza imbere ubuforomo wabereye urugero abakiri bato.”

Yakomeje agira ati “Kwishimira umusanzu w’ubuyobozi bwawe mu iterambere ry’ubuforomo, bizatera ishyaka abafatanyabikorwa bigire ku nyungu z’ibikorwa byawe, banahabwe urugero n’umusaruro mwiza wabyo mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda na Afurika muri rusange.”

Undi washimwe ni Dr Donatilla Mukamana uyobora ishami ry’ubuforomo n’ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda.

Prof Phil Cotton yashyigikiye impinduka zikirimo gukorwa mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza, Koleji y’ubuvuzi na Kaminuza y’u Rwanda muri rusange. Arajwe ishinga n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Umwaka ushize Prof Cotton, yanahawe umudari w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, amushimira umusanzu atanga mu burezi bw’u Rwanda.

Icyo gihe yahawe igihembo kizwi nka ‘Officer of the Most Excellent Order of the British Empire (OBE)’, gihabwa umuntu wagize uruhare mu gikorwa runaka, bigatuma amenyekana mu rwego rw’igihugu.

Prof Cotton yashimiwe umusanzu atanga mu burezi bw’u Rwanda kuva yatangira kubukoramo akaza no kugirwa Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda. Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’igihe yari amaze ari umuyobozi wa Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima yahoze ari KHI.

Yayoboye iyi koleji aturutse mu Ishuri ry’ubuvuzi ry’i Glasgow muri Écosse, aho yanakomeje kubibangikanya no kwigisha muri iryo shuri, akaba ari na ho yakoreye imirimo nk’umuganga igihe kirekire. Yari no mu Kanama k’Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga (Royal College of General Practitioners).

Iyo mirimo y’Ubwarimu yayitangiye nyuma yo gusoza amasomo muri iyo Kaminuza ya Glasgow, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu n’iy’Ikirenga mu by’Ubuvuzi.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yahawe igihembo cy’ishimwe ry’ubuyobozi bwe buharanira impinduka mu iterambere ry'ubuforomo
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton
Dr Donatilla Mukamana uyobora Ishami ry’ubuforomo n’ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza