Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yashimiwe n’Umwamikazi w’ u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2017 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yahawe umudari w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, amushimira umusanzu atanga mu burezi bw’u Rwanda.

Prof Cotton yahawe iri shimwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 91 y’uyu mwamikazi byabaye ku wa Gatandatu, tariki 17 Kamena 2017.

Cotton yahawe igihembo kizwi nka ‘Officer of the Most Excellent Order of the British Empire (OBE)’, gihabwa umuntu wagize uruhare mu gikorwa runaka, bigatuma amenyekana mu rwego rw’igihugu.

Prof Cotton yashimiwe umusanzu atanga mu burezi bw’u Rwanda kuva yatangira kubukoramo akaza no kugirwa Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Prof Cotton yashimangiye ko ‘iki gihembo ari urugero rumwe rw’ubufatanye ntagereranwa hagati ya Kaminuza ya Glasgow kimwe n’izindi zikomeye muri Écosse na Kaminuza y’u Rwanda.”

Prof. Philip Cotton yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’igihe yari amaze ari umuyobozi wa Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima yahoze ari KHI.

Yaje kuyobora KHI aturutse mu Ishuri ry’ubuvuzi ry’i Glasgow muri Écosse, aho yanakomeje kubibangikanya no kwigisha muri iryo shuri, akaba ari na ho yakoreye imirimo nk’umuganga igihe kirekire. Yari no mu Kanama k’Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga (Royal College of General Practitioners).

Iyo mirimo y’Ubwarimu yayitangiye nyuma yo gusoza amasomo muri iyo Kaminuza ya Glasgow, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu n’iy’Ikirenga mu by’Ubuvuzi.

Uretse Cotton, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Glasgow muri Écosse, Anton Muscatelli, yahawe igihembo kizwi nka ‘Knighthood’, bitewe n’ibyo yakoze mu bijyanye n’ubukungu n’uburezi bwa za kaminuza; Prof David Clark nawe yahawe igihembo cya OBE kubera umusanzu we mu burezi bwo mu gace ka Dumfries and Galloway ko muri Écosse.

Umuhanzi Emeli Sande nawe yahawe igihembo cya MBE ashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu muziki.

Bimwe mu byo wamenya ku bihembo bitangwa n’Umuryango w’Ubwami bw’Abongereza

Ibi bihembo bitangwa buri mwaka, byashyizweho mu 1917 n’Umwami George V mu gihe cy’Intambara ya mbere y’Isi, nk’imwe mu nzira yo gushimira abagize uruhare mu ntambara. Gusa kuri ubu byahinduye isura kuko bisigaye bihabwa abantu bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye rubanda mu nzego zinyuranye haba mu burezi, ibikorwa byo gufasha, abafite impano zinyuranye n’ibindi.

Itangwa ry’ibi bihembo ritangazwa mbere gato y’impera z’umwaka bigatangwa ku isabukuru y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II. Muri ibi bihembo bitanu, harimo ikiruta ibindi kitwa Knight Grand Cross/ Dame Grand Cross of the Most Excellent Order of the British Empire (GBE), icyitwa Knight Commander/ Dame Commander of the Most Excellent Order of the British Empire (KBE/DBE), icyizwi nka Commander of the Order of the British Empire (CBE)’, ‘Officer of the Most Excellent Order of the British Empire’ n’icya Member of the Most Excellent Order of the British Empire (MBE).

Igihembo cya MBE gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyirwa ku buryo bigirira akamaro sosiyete runaka mu gihe kirekire ndetse kigafatwa nk’urugero ku bandi; OBE cyo gihabwa umuntu wagize uruhare mu gikorwa runaka, bigatuma amenyekana mu rwego rw’igihugu mu gihe icya CBE cyo kigenerwa umuntu wamenyekanye ku bw’igikorwa runaka yakoze ku buryo kigira akamaro mu karere cyangwa se uwagaragaje agashya mu gikorwa iki n’iki.

Abatoranyijwe guhabwa ibyo bihembo, bashobora kubishyikirizwa n’Umwamikazi ubwe cyangwa se ibikomangoma nka Prince William na Charles.

Ninde utoranya uhabwa iki gihembo?

Nta mupaka ku muntu wese ushaka gutoranya uhabwa iki gihembo. Ifishi yuzuzwaho umuntu usabirwa igihembo iboneka ku rubuga rwa Guverinoma y’u Bwongereza, aho umuntu utoranywa agomba kuba ajyanye neza n’icyiciro agomba guhemberwamo kandi akigikoramo. Iyo umuntu atoranyijwe, komite ishinzwe gutanga ibyo bihembo iricara igasuzuma neza niba koko akwiriye guhabwa icyo gihembo byakwemezwa, akazagihabwa ku munsi uba waragenwe.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yashimiwe umusanzu we mu burezi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza