Umuyobozi wa MINUSCA yakiriye abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA) Gen. Roland Zamora, ku itariki ya 24 Ukuboza yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu rizwi nka “Protection and Support Unit -PSU).

Gen. Zamora wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri MINUSCA yakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Centrafrique (RWAPSU III), Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari.

Abapolisi boherejwe muri iki gihugu na Polisi y’u Rwanda basabwe kuzagera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije, dore ko bitwaye neza bakarangiza inshingano zabo bahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Yagize ati ”Umuryango w’Abibumbye ufite umuco wo kwakira no guha ikaze abapolisi bashya baba baje kubungabunga amahorom u gihugu runaka, ariko reka nongereho ko kuva ubu butumwa bwa MINUSCA bwatangira, abaturutse mu Rwanda babusoje neza, nkaba nizeye ko namwe muzagera ikirenge mu cy’abababanjirije namwe mukabusohoza neza.”

Gen. Zamora yanagarutse ku guharanira gukumira no kurwanya ibikorwa bibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira ko yizeye ko abapolisi b’u Rwanda batazajya mu bikorwa nk’ibi, ahubwo bakazafatanya kubirwanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza