Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yanze kuyifunga bikorwa ku ngufu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 08:18
Yasuwe :
1 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ntirwemeranya n’Ubuyobozi bwa Radiyo ya gikirisitu, Amazing Grace, buvuga ko imiyoboro ya radiyo yabo yafunzwe bikagira ingaruka ku bindi bikorwa by’ubucuruzi byajyanaga n’umunara wabo uherereye ku musozi wa Jali.

Umuyobozi wa Amazing Grace, Gregg Schoof, avuga ko ku wa Kane nyuma ya saa sita aribwo yamenyeshejwe ko radiyo ye yakuwe ku murongo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byaherukaga gufatwaho umwanzuro.

Yafunzwe nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas, ku wa 29 Mutarama 2018, yitsa cyane ku kuvuga ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko kumusebya mu buryo budakwiriye na gato, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.

Mu mwanzuro wo ku wa 20 Gashyantare, RURA yasabye Radio Amazing Grace gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera imvugo za Niyibikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; ibyo bigakurikirwa no guhita ubuyobozi bwa radiyo buyifunga ubwabwo mu gihe cy’iminsi 30 no kwishyura amande ya miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi w’iyi radiyo, Gregg, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari n’umupasiteri, avuga ko mu kuyifunga hakuweho amashanyarazi, bigira ingaruka ku bikorwa bishamikiye ku munara wa radiyo, nk’umuyoboro utanga ikoranabuhanga ry’umutekano ku bigo bibiri by’umutekano ariko ntibyavuzwe amazina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu Gatanu, Gregg yasomye ibaruwa yandikiye RURA kuri uyu wa Gatanu, asaba ko ibikorwa by’abakiliya be bifungurwa.

Yagize ati “Ndemera ko mwafunze radiyo ariko aba ni abakiliya b’ingenzi kandi badafite uruhare mu byabaye byose. Hari system z’intabaza (alarm) zitari gukora hirya no hino mu Mujyi wa Kigali; hari ku mabanki, ububiko, inganda no ku bantu b’abanyamahanga b’abanyacyubahiro.”

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko nyuma y’amabwiriza uru rwego rwahaye Amazing Grace, umuyobozi wayo yabyirengagije byose, RURA ikoresha ubundi buryo.

Yagize ati “Kuba twaramufungiye twakurikije amategeko kandi twabikoze kuko yanze kubyikorera. Yagombaga gufunga iradiyo, iyo abikora nta n’uwagombaga kugera aho akorera. Kuki yanga gusaba imbabazi Abanyarwanda? Gusuzugura Abanyarwanda ntabwo byemewe.”

IGIHE yagerageje kubaza Gregg impamvu atakurikije imyanzuro ya RURA, avuga ko akiri gushaka umunyamategeko akazabona kugira icyo abivugaho.

Yagize ati “Ngira ngo byari kuba byiza iyo habanza kubaho ibiganiro. Ni ibintu bitari byiza. Ubu turi gushaka umunyamategeko nta byinshi nabivugaho.”

Abahuye n’ingaruka bazarebwaho ukwabo

Gregg Schoof avuga ko asanga RURA izirengera ingaruka zabaho zishingiye ku mwanzuro yafashe, nko kuba ibigo byakwibwa kubera ko uburinzi bwabo butari gukora neza.

Yakomeje agira ati “Ndasaba ko mwaha uburenganzira umutekinisiye cyangwa mugatanga uburenganzira nkabasha kugera ku mitungo yanjye. Njye nasubizaho umuriro, ubundi ikoranabuhanga ryanyu rikabereka niba na radiyo yasubiye ku murongo.”

Ubuyobozi bwa RURA bugaragaza ko Gregg yasuzuguye ibyemezo guhera no ku by’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, rwabanje gusaba iyi radiyo gusaba imbabazi ku makosa yabaye.

Kulamba avuga ko na mbere yo gufunga iyi radiyo banyuze ku munara, ubuyobozi bwayo bwabanje kubazwa ko bwamenye ibyemezo bwafatiwe ariko ntibwabyubahiriza.

Yagize ati “Namubajije [Gregg] impamvu atabyubahirije avuga ibintu byinshi bidasobanutse, ndavuga nti amasaha twaguhaye nagera twe turabishyira mu bikorwa mu gihe utabyikoreye nk’uko wabisabwe. Yahisemo kwicecekera yanga gusaba imbabazi, ni agasuzuguro ahubwo.”

“Twahisemo kujya gufunga ibikoresho bye, kugeza uyu munsi nta wundi muntu uraza ngo avuge ko yagizweho ingaruka n’icyemezo cyacu. Aramutse ahari yaza akatubwira, twabisuzuma nabyo.”

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko no mu ibaruwa Gregg yabandikiye avuga ko hari ibigo by’umutekano bafashaga mu itumanaho bifashishije iminara ariko nta mazina agaragara ku buryo wavuga ko bihari.

RURA isaba uwaba yagize ikibazo kubera uriya mwanzuro wafatiwe radiyo, kwegera RURA bakabiganira bigashakirwa umuti.

Umuyobozi wa Amazing Grace, Gregg Schoof

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza