Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yeruye impamvu yanze gusaba imbabazi Abanyarwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Mata 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Amazing Grace Christian Radio iheruka kwamburwa uburenganzira bwo gukora isakazamakuru mu Rwanda, Pasiteri Gregg Schoof, yavuze ko yanze gusaba imbabazi ku magambo yavugiwe kuri radiyo ye yafashwe nk’asebya umugore, kuko asanga binyuranye “n’umutima nama” we.

Iyi radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje, yagiye ku gitutu gikomeye ubwo muri Gashyantare, Pasiteri Niyibikora Nicholas yayivugiragaho amagambo yigisha ko umugore ari umuntu mubi muri sosiyete, agendeye ku mateka ya kera.

Hari nk’aho yagize ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya! Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka.”

“Uwabujije Loti amahoro ashegera kugira ngo bajye mu Mujyi si umugore? Umugore uramukinisha wowe uramuzi? Ubwo urumva nta marenga ya gihanuzi nta bwiru burimo bukubiyemo aho ngaho? [...] Umugore yagiye abangama muri gahunda nyinshi cyane uhereye mu Itangiriro.”

Nyuma y’inyigisho ndende Niyibikora agenda yitsa ati “Umugore ni mubi!” zaramwaganwe ndetse n’Itorero ry’Abadiventisiti yavugaga ko asengeramo riti “si umukristo wacu”.

Umuyobozi wa Amazing Grace FM ati “Niyibikora ni umwere”

Umwanzuro wabanje gufatwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA wari uwo gusaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe, ubuyobozi bugafunga radiyo mu gihe cy’ukwezi kumwe, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ubuyobozi bwa Amazing Grace bwarinumiye ntibwagira na kimwe bwubahiriza, kugeza ubwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kuyambura uburenganzira bwo gukora isakazamakuru.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamerika Pasiteri Schoof yabwiye abanyamakuru ko asanga RURA yaramuhatiye gusaba imbabazi kandi kubikora byari kuba bisobanuye ko yemera icyaha we atumva uko cyakozwe, kuko byabazwa Niyibikora ubwe.

Yagize ati “Nabwiye RURA nti ‘icya mbere, ntabwo ndi Pasiteri Nicholas, izina ryanjye ni Pasiteri Schoof. Pasiteri Nicholas agomba kwisabira imbabazi. Icya kabiri Pasiteri Nicholas ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha, nta batangabuhamya bumvishwe, nta n’urubanza rwabaye mu rukiko. None RURA irashaka ko nsaba imbabazi mu izina ry’umuntu ugifatwa nk’umwere!’”

Ibyo byatumye ahitamo kugana inkiko, ngo zizerekane niba ibyo RURA n’Urwego rw’Abanyarwakuru Bigenzura (RMC) bakoze biri mu bubasha bwabo kuko asanga yararenganyijwe.

Yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 26 aribwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruzumva uru rubanza rwe, ati “Nitubona umucamanza w’umunyakuri tuzatsinda, nataba we tuzatsindwa.”

Pasiteri Schoof yavuze ko Niyibikora atigeze aba Umunyamakuru wa Radio ye ndetse atagaragara ku rutonde rw’abakozi ihemba, ahubwo ari umupasiteri usanzwe wajyagayo kubwiriza ijambo ry’Imana ariko ntiyerura niba yemeranya n’ibyo uyu uvuga ko ari umuvugabutumwa yabwirije.

Ikindi ngo ni uko iyo umunyamakuru yanditse cyangwa avuze ikintu kibi kuri radio, ahabwa amahirwe yo kugikosora kandi ngo ibyo byari bihagije.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’iminsi irindwi, Pasiteri Nicholas yaje kuri radio akosora ibyo yavuze, asobanura neza ko atigishije asebya abagore, yarabisobanuye neza. Twakurikije amategeko neza cyane, uko bishoboka.”

Kubwira Schoof gusaba imbabazi mu izina rya Nicholas ngo ni “ibya cyana”, ati “Iyo bavuga ngo saba imbabazi kuba waramwakiriye kuri radio yawe, birashoboka ko mba narabikoze, cyangwa ngo nsabe imbabazi ko nateje ikibazo mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyonyine gusaba imbabazi byanzanira ni ukwemera icyaha, niyo mpamvu ntashobora gusaba imbabazi, kuko ntabwo nigeze mpamwa no kurenga ku mategeko y’u Rwanda. Nta kintu mfite cyo gusabira imbabazi. Niba mukeneye gusabwa imbabazi, mwajya gushaka Nicholas niwe wabikoze.”

Pasiteri Gregg Schoof yavuze ko asanga yarategetswe gusaba imbabazi bidakwiye kandi ngo byaba bihabanye n’umutima nama n’ibitekerezo bye.

Umuyobozi wa Amazing Grace Christian Radio, Pasiteri Gregg Schoof mu kiganiro n'itangazamakuru

Amafoto : Muhizi Serge

Indi nkuru wasoma :Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Sosiyete Sivile yamaganye Pasiteri Niyibikora wandagaje abagore na Kiliziya Gatolika


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza