Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Kanama 2017 saa 06:01
Yasuwe :
1 0

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro ku masezerano iyi kaminuza iba yagiranye n’abantu n’ibigo bitandukanye.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Rubingisa yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu akurikiranyweho gutanga inyungu zidafite ishingiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano iyi kaminuza igirana n’abantu cyangwa ibigo bitandukanye.

Bivugwa ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga ibihumbi umunani basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuko yari umwe mu bari bawitabiriye kuri Stade Amahoro i Remera.

Rubingisa afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura.

Pudence Rubingisa yabaye umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 aho yari ashinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imari. Mbere y’uko agera muri Kaminuza y’u Rwanda yabanje kuba umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ISAE-Busogo, umwanya yamazeho imyaka ibiri.

Yari yaranayoboye kandi inzego zitandukanye mu myaka igera kuri 15 ndetse yabaye umwarimu mu ishuri ry’imari n’amabanki ryahoze ryitwa SFB. Yize ibijyanye n’imari n’itangwa ry’amasoko.

Amafoto ya Rubingisa, mbere y’amasaha make y’itabwa muri yombi rye

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa (ibumoso) mbere y'uko atabwa muri yombi yari mu muhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza y'u Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, amasaha make mbere y'itabwa muri yombi rye, Rubingisa yari mu muhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza y'u Rwanda. Aha yasuhuzanyaga na Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi
Rubingisa (iburyo) ari kumwe n'abandi bayobozi bafite uburezi mu nshingano zabo
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera ku wa 25 Kanama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza