Umwami wa Maroc Mohammed VI aragera mu Rwanda uyu munsi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Umwami wa Maroc, Mohammed VI, ategerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016.

Biteganyijwe ko agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Umwami Mohammed VI azagirana na Perezida Kagame ibiganiro kuri politiki, umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Umwami Mohammed VI arazana n’itsinda ry’abashoramari baje kureba amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda. Ku rundi ruhande abahagariye abikorera mu Rwanda baragira amahirwe yo kwerekana ibyo bashobora kujyana ku masoko yo muri Maroc.

Mu rwego rwo gukomeza umurunga w’imigenderanire, ibihugu byombi bigiye gushyiraho ababihagarariye.

Uruzinduko rwa Mohammed VI i Kigali ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri Maroc kuwa 20 Kamena uyu mwaka bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi akanamwambika umudali w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi.

Umwami Mohammed VI azakomereza uruzinduko rwe muri Tanzania na Ethiopia kugira ngo akomeza gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika dore ko igihugu cye cyitegura kugaruka mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza