Umwiherero w’abayobozi wasabye ingufu zidasanzwe mu kubaka uburezi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Werurwe 2018 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kubera i Gabiro, wasabye ko hongerwa ingufu mu burezi bw’u Rwanda kugira ngo hazagerwe ku ntego yo kugira u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

U Rwanda rudakora ku nyanja, ntirunagire umutungo kamere uhagije, rwifuza kubakira ubukungu bwarwo ku bumenyi bw’abarutuye, abasohoka mu mashuri bakaba bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Mu kiganiro ku ruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko mu Ukuboza umwaka ushize, yagaragaje ko mu ngeri zitandukanye zifatiye runini ubukungu bw’igihugu hakiri ibyuho.

Yagaragaje ko mu bantu bari mu kazi, 61 % aribo bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ku wa 2 Gashyantare 2018 ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yafunguraga ku mugaragaro Umuryango uhuza abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Rwanda (Hoso Rwanda), yavuze ko kongera ingufu mu burezi ari kimwe mu byemerejwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru.

Dr Munyakazi yavuze ko uburezi bufite ireme ari bwo buzageza u Rwanda ku cyerekezo rwihaye, akaba ariyo mpamvu bukwiye kuraza ishinga buri wese.

Yagize ati “Uburezi nk’igikoresho cyo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu mwiherero. Bikwiye kuraza ishinga buri wese kuko ejo hazaza h’igihugu cyacu hari mu maboko y’abarezi. Ubukungu bw’iki gihugu buzashingira ku bumenyi.”

Yavuze ko u Rwanda rudakwiriye gukora nk’ibindi bihugu bifite ubukungu karemano buhagije.

Ati “Kuba u Rwanda ntaho rukura nk’uko ibindi bihugu bimeze, dukwiye gutekereza mu bundi buryo. Biradusaba gukora cyane no kureba mu buryo bwacu. Niyo mpamvu turi kwibanda ku bakozi bagomba guturuka mu mashuri bazashobora guhangana ku isoko, haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Dr Munyakazi yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyira ingufu mu burezi hibandwa ku bibazo bibwugarije muri iki gihe birimo abana basibira, abava mu ishuri n’ibindi.

Yabwiye abayobozi b’amashuri kwisuzuma, bakareba niba koko uburezi amashuri yabo atanga muri iki gihe bugamije kugeza igihugu ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Ese nk’abayobozi b’amashuri twishimiye uko uburezi buhagaze? Aho ntitwaba turi kubeshya igihugu cyacu? Aba bantu baturuka mu mashuri yacu twishimiye ko aribo bagiye gutuma igihugu kigira ubukungu bushingiye ku bumenyi? Ntekereza ko igisubizo kiraba ’oya’, bivuze ko dukwiye gukora ibirenzeho.”

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko kimwe mu bizafasha abana kuva mu mashuri bafite ubushobozi buhagije, bisaba gukurikirana impano zabo bakiri hasi.

Yagize ati “Dukeneye uburezi burera umwana bukamuturuka hasi ariko bahereye no ku mpano yiyumvamo, ukazirera ukazikuza ku buryo asohoka koko ashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo n’abandi kabone n’ubwo baba bize mu bindi bihugu. Niba umwana tumukuye hasi twarabonye ko afite impano y’ubukanishi, kuki wamuyobora kwiga amategeko?”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yatangajwe mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko gusibira mu mashuri abanza biri kuri 18.4 %, mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye biri ku 11.6 % naho mu mashuri yisumbuye ni 6 %.

Iyo mibare igaragaza ko abana bavuye mu ishuri mu mashuri abanza ari 5.7 %, mu mashuri yisumbuye icyiciro cya mbere ni 6.5 % naho muri yisumbuye ni 2.5 %.

Mu mashuri makuru na kaminuza naho hagiye havugwamo ibibazo, nk’aho muri Kaminuza y’u Rwanda hagiye havugwa ibibazo by’abarimu badahemberwa igihe, amafaranga ahabwa abanyeshuri bafashwa na Leta (buruse) adahagije, ingengo y’imari nke n’ibindi.

Bimwe muri ibyo bibazo biherutse gukemurwa kuko Leta yemeye kongera ingengo y’imari yageneraga Kaminuza y’u Rwanda iva kuri miliyari 25 Frw ishyirwa kuri miliyari 36 uyu mwaka, ikazagenda yiyongera uko imyaka iza, inongera buruse ivanwa ku bihumbi 25 Frw igezwa ku bihumbi 35 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza