Umwuzure n’Inkubi y’umuyaga muri Amerika bimaze kwangiza imitungo ibarirwa muri za miliyari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umwuzure wiswe Harvey n’imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yiswe Irma bimaze kwangiza imitungo ibarirwa muri za miliyari z’amadolari ya Ameirka.

Harvey ni umwuzure wibasiye ibice bya Leta ya Texas na Louisiana, naho Irma ni inkubi y’umuyaga yakurikiyeho yibasiye Leta ya Florida kandi iracyakomeje.

Ibi biza byose byangije imitungo yaba iya Leta cyangwa rubanda ku buryo bukabije. Sosiyete yita ku bijyanye n’ibiza, RMS yatangaje ko umwuzure wa Harvery wangije imitungo yari ifite ubwishingizi bufite agaciro kari hagati ya miliyari 25 na miliyari 35 z’amadolari ya Amerika.

Iyo sosiyete ivuga ko imitungo yose yangijwe n’umwuzure ubariyemo n’idafite ubwishingizi ifite agaciro kari hagati ya miliyari 70 na 90 z’amadolari ya Amerika.

Iyo sosiyete yavuze ko ikibarura ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga ya Irma, kuri uyu wa Mbere cyangwa kuri uyu wa Kabiri nibwo irabitangaza nkuko CNN yabitangaje.

Indi sosiyete yita ku biza AIR Wordwide yatangaje ko inkubi y’umuyaga ya Irma ishobora kwangiza imitungo iri hagati ya miliyari 15 na 50 z’amadolari ya Amerika, wakongeraho n’ibishobora kwangizwa mu bice byegereye ibirwa bya Caraїbes bikagera ku gaciro ka miliyari 65 z’amadolari.

Umushakashatsi mu bijyanye n’ibiza, Chuck Watson, yavuze ko ingaruka za Havery na Irma zishobora kuba zikomeye.

Yavuze ko akurikije umuriri n’ubukana bw’umuyaga wa Irma ibyangijwe bishobora kwiyongera ku buryo ibintu by’agaciro ka miliyari 172 z’amadolari bishobora kwangirika.

Uretse ibyangiritse, ibi biza byanahagaritse imirimo imwe n’imwe bituma hari ababura akazi. CNN itangaza ko ibyo bishobora kugira ingaruka z’igihe gito ku bukungu bwa Amerika.

Mu cyumweru cya nyuma cya Kanama, Guverinoma yatangaje ko abantu 62 000 bari bamaze gutangaza ko nta kazi bagifite abenshi muri bo baturuka muri Texas.

Inzobere zivuga ko ubukungu bwa Amerika bushobora gusubira hasi mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ariko bukongera gusubira ku murongo mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro za 2018.

Umwuzure n’Inkubi y’umuyaga muri Ameirka bimaze kwangiza imitungo ibarirwa muri za miliyari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza