Undi munyamahirwe yegukanye moto itangwa na Trust Industries (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umunyamahirwe wa kabiri yegukanye moto itangwa n’uruganda rukora ibikoresho by’isuku, Trust Industries, binyuze mu bukangurambaga bwarwo bwiswe Shashagirana na Clear.

Kuva mu 2018 uru ruganda rwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana na Clear’, aho abakoresha isabune yo kumesa y’ubururu batsindira ibihembo bitandukanye.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Niyonzima Alphonse wo mu karere ka Kirehe yashyikirijwe moto nka kimwe mu bihembo bihabwa abakoresheje isabune ya Trust Industries.

Ubusanzwe kwiyongerera amahirwe yo kugura imodoka ni ukugura isabune y’umweru cyangwa iy’ubururu, warangiza imibare usanzemo ukayohereza ku 4000 ukoresheje telefoni.

Muri aya masabune kandi harimo agakarita ka tombola iriho imitaka, imipira n’ingofero watsindira ako kanya. Biboneka ku maduka yose ahagarariye Trust Industries.’

Ubuyobozi bwa Trust Industry butangaza ko ko intego y’iyi tombora ishyirirwaho abakiliya ba Trust Industry ari ukugira ngo abanyarwanda bizere ibikorerwa mu Rwanda.

Trust Industry ivuga ko ikeneye ko Abanyarwanda babona ubwiza bw’ibikorerwa iwabo no kwereka abakiliya bayo ko ikora ibicuruzwa bifite umwimerere kandi biri ku rwego rumwe n’ibyo bajyaga kugura mu mahanga.

Kuva iyi tombola yatangira hamaze gutangwa moto ebyiri, amagare 12, imitaka 500, imipira yo kwambara isaga 200 n’ibindi birimo ibikorwa n’uruganda rwa Trust Industry.

Ubuyobozi butangaza ko abanyarwanda bamaze kumenyera gukoresha ibikoresho bya Clear ari mu rwego rwo kubashimira kubw’icyizere bakomeje kubagirira.

Trust Industries yatangiye ubu bukangurambaga mu mpera za 2018 mu gihe biteganyijwe ko buzasozwa mu mpera za Gicurasi 2019 hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Alto.

Trust Industries itanga ibicuruzwa bya Clear ikorera Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Uru ruganda rwatangiye mu 2009 rukora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 nibwo rwinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho rumaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Byari ibyishimo kuri Niyonzima nyuma yo kwegukana moto itangwa n'uruganda Trust Industries
Gukoresha isabune ya Clear byatumye ajya mu mubare w'abatunze moto
Niyonzima w'i Kirehe yegukanye moto mu bukangurambaga bwa Shashagirana na Clear
Niyonzima yashyikirijwe moto n'uruganda Trust Industries

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza