HCR yasobanuye iby’imodoka yayo yafashwe itwaye ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Kanama 2016 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2016, nibwo imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yakoreye impanuka mu mudugudu wa Kadashya mu kagali ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke, Polisi y’Igihugu iyisangamo ibiro 86 by’urumogi, ariko uwari uyitwaye we aburirwa irengero.

Umukozi w’Umuryango AHA (Africa Humanitarian Action)yabeshye abamukuriye ko agiye gukora ubutabazi, afata imodoka wari waratijwe na UNHCR maze akora impanuka, polisi isanga yari yayipakiyemo urumogi.

UNHCR ivuga ko iyo modoka yari yarayitije Umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘AHA’, ukaba umufatanyabikorwa ushinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na UNHCR kuri uyu wa 23 Kanama 2016, rivuga ko iyo modoka yari yaratijwe AHA kuri “Right of Use Agreement” bivuga “Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze”.

Nk’uko UNHCR ikomeza ibivuga muri iryo tangazo, ‘Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze’ ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku bafatanyabikorwa bayo mu gukoresha no kugenzura ibikoresho biri mu nguzanyo, aho iha abafatanyabikorwa uburenganzira bwo kugenzura imikoreshereze ya buri munsi yabyo.

Ni na yo mpamvu, UNHCR itagenzuraga mu buryo buziguye iyo modoka yakoze impanuka; AHA yo ikaba yemera uruhare rwayo mu gukoresha no kugenzura iyo modoka yakoze impanuka.

Uwari atwaye iyo modoka yari yayibye

Mu gihe iperereza ritararangira, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyo modoka yari itwawe n’umukozi wa AHA nta burenganzira abifitiye; akaba yari yabeshye ko hakenewe ubutabazi bw’ibanze mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.

UNHCR yakajije ingamba

Mu kwirinda no gukumira ibikorwa nk’ibi, ubusanzwe imodoka za UNHCR hamwe n’izindi zigenerwa abafatanyabikorwa bayo zikoranywe ikoranabuhanga rituma zigenzurwa aho ziri hose [tracking devices].

Gusa iyo modoka yakoze impanuka, ni imwe mu z’ubwoko bwa kera, zitagira ubwo buryo butuma zigenzurwa.

Mu gihe UNHCR iri guteganya guhindura bimwe mu bikoresho byayo birimo n’imodoka, yijeje ko imodoka zose zizaba zifite uburyo butuma zigenzurwa aho ziri hose, ndetse n’izihabwa abafatanyabikorwa bayo.

UNHCR na AHA barimo gukorana hafi na Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi mu iperereza kuri iyi modoka yakoze impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, IP Jean Damascène Hodari Ngemanyi yatangarije IGIHE ko uwo mushoferi wari utwaye iyo modoka yaje gufatwa, ndetse akaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Ruharambuga.

Soma inkuru yanditswe nyuma y’impanuka: Imodoka ya HCR yakoze impanuka inasangwamo ibiyobyabwenge

Imodoka ya UNHCR yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka, polisi iyisangamo ibiro 86 by’urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza