United Scholars Center igiye gufasha mu buryo budasanzwe abanyarwanda bifuza kwiga mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo United Scholars Center gifasha Abanyarwanda n’abandi Banyafurika kujya kwiga mu mahanga, kigiye guhuriza hamwe kandi gifashe abifuza gukomereza amashuri mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi, Aziya na Amerika.

United Scholars Center imaze imyaka itatu mu bikorwa byo gufasha abantu kujya kwiga mu mahanga, aho imaze gufasha abarenga 200, barimo ababarirwa hagati ya 20 na 30 bajya kwiga muri Canada buri mwaka.

Iki kigo cyateguye igikorwa cyo guhuza abayobozi ba za kaminuza zo mu bihugu byateye imbere, abiga mu mahanga, abifuza kwigayo n’ababarera ngo bungurane ubumenyi, bahane amakuru. Kizabera muri Marriott Hotel mu gitondo cyo ku wa 11 Gicurasi 2019.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko iki gikorwa ari umwanya mwiza wo kwereka abanyarwanda uburyo bashobora kubona amashuri yo kwigamo mu mahanga ku buryo buboroheye.

Mu kiganiro na IGIHE, umukozi ushinzwe itumanaho muri United Scholars Center, Kananura Donat, yavuze ko bashyizeho uburyo budasanzwe aho abantu bazitabira inama yo kuri uyu wa Gatandatu bazafashwa guhitamo ishuri kandi ibisubizo bagahita babibona mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Turashaka ko abanyeshuri bazaza bitwaje ibyangombwa byabo. Ako kanya tuzamufasha gusaba ikigo kandi igisubizo azahita akibona nyuma y’ibyumweru bibiri.”

Kananura yatangaje ko ibisabwa ku bifuza kujya kwiga muri aya mashuri mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, bitwaza indangamanota z’imyaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye, icyangombwa cy’uko yarangije ndetse n’urwandiko rw’inzira (Passport).

Abifuza kujya mu cyiciro cya kabiri bitwaza indangamanota, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza n’urwandiko rw’inzira, ibindi byose bakabifashwamo na United Scholars Center.

Uretse ababasha kwirihira 100%, iki kigo gifasha n’abashobora kwirihira 50% kubona amashuri abarihira 50% asigaye, rimwe na rimwe bagafasha n’abanyeshuri kubona amashuri abarihira 100%.

Ubuyobozi bwa United Scholars Center butangaza ko hari n’aho bafite amashuri arihira abanyeshuri igice nko mu bihugu by’i Burayi nka Pologne, Repubulika ya Tchèque, u Butaliyani, aho usanga umunyeshuri afite 50% cyangwa 60% by’igabanyirizwa ugereranyije n’amafaranga yagakwiye kwishyura.

Ikorana n’amashuri ya Leta n’ayigenga asaba amafaranga macye cyane. Urugero nka Czech Technical University ni ishuri rya Leta ya Repubulika ya Tchèque, ryishyuza amafaranga y’ishuri angana na 2000 by’amayero mu gihe hari andi yo mu bindi bihugu byigisha amasomo amwe, yishyuza arenga ibihumbi 13.

Iki kigo gikorera Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, munsi ya Lemigo Hoteli n’Inteko Ishinga Amategeko, ku muhanda ujya Sonatube cyangwa ugahamagara kuri 0788307538, cyangwa ukaba wababona ku rubuga rwa http://unitedscholarcenter.com/

Umwaka ushize abitabiriye iki gikorwa baganirijwe n'impuguke mu ngeri zitandukanye
Abashaka kujya kwiga mu mahanga babifashwamo n'ikigo cya United Scholars Center bateguriwe ibiganiro
Ikigo United Scholars Center kimaze imyaka isaga itanu gifasha abanyarwanda kujya kwiga muri kaminuza zo hirya no hino mu mahanga
United Scholars Center itanga ubujyanama ku batazi amasomo bahitamo gukomeza
United Scholars Center yateguye inama izahuriza hamwe abifuza kujya kwiga mu mahanga bagasobanurirwa ibikorwa by'iki kigo n'uburyo cyabafasha kujya kwiga mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza