Urubanza rw’abagabo bane bashinjwa gusambanya abana rwasubitswe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo bane bashinjwa ibyaha byo gusambanya abana mu Karere ka Nyagatare.

Aba bagabo ni Thomas Mugabe, Sostène Ndibwami, Alexis Kagame na David Murekezi, bari baherutse kugirwa abere n’Urukiko Rukuru rukuraho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare mu 2014.

Abakobwa batandatu bose bigaga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare bashinja aba bagabo ko bari mu itsinda rishuka abana bakabashora mu busambanyi.

Aba bose baje guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana maze Mugabe Thomas, Kagame Alexis na Murekezi David bakatiwe gufungwa imyaka 10, Ndibwami akatirwa gufungwa umwaka umwe usubitse n’amande ya miliyoni 1 Frw.

Abaregwa nyuma baje kugirwa abere bamaze kugaragariza urukiko ibyemezo by’uko ‘abana’ bashinjwa gusambanya bafite imyaka y’ubukure ndetse ko babikoze babyumvikanye.

Ku wa 21 Gicurasi nibwo bongeye kugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga maze Ubushinjacyaha busaba ko rwatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru, rugasubizaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Nyagatare.

Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko bajuririye Urukiko rw’Ikirenga kubera ko Urukiko rwa mbere rutahaye agaciro icyaha cyo gusambanya abana ndetse ko abo bagabo beretse urukiko impapuro mpimbano ngo bagaragaze ko abo bakobwa bagejeje ku myaka 18.

Muri urwo rubanza ngo harimo umugore uba muri Uganda wabwiwe ko umukobwa we afungiwe mu Rwanda, ko uburyo bwonyine bwatuma arekurwa ari ukuba yakwemeza ko arengeje imyaka 18.

Uwo mugore ngo yafashije mu gutuma haboneka icyangombwa cy’igihimbano cy’umwana we. Gusa nyuma yaje gutanga ubuhamya bw’ukuri nyuma yo kumenya ko yakoreshejwe mu manyanga yo gutuma umukobwa we atabona ubutabera.

Yagaragaje ifishi y’ikingira igaragaza ko atarageza imyaka y’ubukure nk’uko Umushinjacyaha yabibwiye urukiko.

Abaregwa basabye Urukiko rw’Ikirenga kugumishaho icyemezo cy’urukiko rwa mbere, kuko cyari kiboneye kandi cyafashwe nyuma yo gusesengura dosiye.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abaregwa bari bongeye kwitaba Urukiko ngo bakomeze kwiregura kuri ibi byaha bashinjwa.

Ubwo bageraga imbere y’Inteko iburanisha mu Rukiko rw’Ikirenga, umwe mu bunganira abaregwa yaje kubura mu rukiko ku mpamvu z’uburwayi bituma iburanisha risubikwa.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 11 Kamena 2019, saa mbili mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Abagabo bane bashinjwa gusambanya abana mu Karere ka Nyagatare bari kuburanira mu Rukiko rw'Ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza