Uruganda rw’imyenda rukomeye mu Bushinwa rugiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Gahunda y’imyaka itatu (2016-2019) yo kongera ubwiza n’ingano by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda yitezweho gufasha igihugu kuzigama miliyoni $76 mu yatumizwagamo ibya caguwa mu mahanga.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda ikuraho imisoro ku nganda zinjiza ibikoresho by’ibanze n’imashini zikenerwa mu gukora imyenda n’inkweto no kuzamura imisoro ku binjiza imyenda yambawe.

Kuva icyo gihe, abashoramari n’ibigo bikomeye byatangiye kugana isoko ry’u Rwanda no kuhatangiza ibikorwa byabo.

Urwo rutonde rwiyongereyeho Uruganda rukomeye mu Bushinwa rw’imyenda rwa ‘Jiangyin BaoRui Textile’ rwasinye amasezerano n’Ikigo gikorera mu Rwanda cya Apparel Manufacturing Group (AMG).

Aya masezerano y’imikoranire azatuma urwo ruganda rutangira gukorera mu Rwanda ibikoresho bitandukanye rubinyujije muri AMG.

Anateganya ko inzobere muri urwo ruganda rw’Abashinwa bazazana ikoranabuhanga rishya no kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda bakora mu bijyanye no gutunganya imyenda n’inkweto bizagabanya ingano y’ibyo igihugu gitumiza hanze.

Umuyobozi wa AMG, Mukasahaha Dianne, yatangaje ko “Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu ishoramari ryacu. Twahuraga n’imbogamizi yo kubona imyenda myiza no kuyivana mu bindi bihugu ariko ubu izajya ikorerwa hano.’’

AMG ni kimwe mu bigo byatangijwe n’Urwego rw’Abikorera (PSF) hagamijwe guteza imbere ishoramari rihuriweho.

Amasezerano yashyiriweho umukono mu Bushinwa, agaragaza ko AMG izaba ihagarariye Uruganda rwa ‘Jiangyin BaoRui Textile’ ndetse izahabwa ibikorwa remezo bizayifasha mu kongera ingano y’imyenda n’ibikoresho itunganya.

Itsinda ry’Abanyarwanda bari mu bushabitsi bwo gukora imyenda riri mu Bushinwa aho riri kurambagiza abashoramari bakorana.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri PSF, Eric Kabera, yavuze ko ari ingenzi guteza imbere ishoramari rihuriweho.

Ati “Igitekerezo cyari ugutunganyiriza ibi bikoresho mu Rwanda ariko no guhugura Abanyarwanda. Niyo mpamvu turi guteza imbere ishoramari rihuriweho duhanga amaso inzego zitandukanye.’’

Ubu hari ibigo byamaze gutangizwa birimo Joint Exporters Group [yohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu], Heart of Africa Ltd [gitanga serivisi zo gutwara abakerarugendo n’iz’Ubujyanama] na Nine United Traders Ltd ikora mu bijyanye n’ubucuruzi bwa sima.

Uruganda rwa Jiangyin BaoRui Textile rufite ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda, izitunganya imyenda n’ibindi bigezweho.

Rukorera ku buso bwa metero kare 40, 000, aho rutunganye toni zirenga 2500 z’ibikoresho byoherezwa mu bihugu 30 bigakoreshwa mu gutunganya imyenda, kuboha n’indi mitako itandukanye.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko gahunda yo kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse igatuma ibyo igihugu cyohereza mu mahanga byiyongera bikagera kuri miliyoni $43. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni $33 bivuye kuri miliyoni $124 mu 2015.

Uruganda rukomeye mu Bushinwa rw’imyenda rwa ‘Jiangyin BaoRui Textile’ rwasinye amasezerano n’Ikigo gikorera mu Rwanda cya Apparel Manufacturing Group (AMG)
Abashoramari b'Abanyarwanda bahuye na bagenzi babo mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza