Uruganda rwo mu Busuwisi rugiye korohereza Abanyarwanda kubona imiti y’indwara zitandura

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Ugushyingo 2016 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwo mu Busuwisi, Novartis rwa kabiri ku isi mu gukora imiti, mu mwaka utaha wa 2017 ruzageza mu Rwanda gahunda yarwo yo gutanga imiti y’indwara z’akarande zitandura ku giciro cyoroheye buri wese.

Mu itangazo urwo ruganda rwashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016, rivuga ko u Rwanda ari igihugu cya gatatu gifite kizabasha kugerwaho n’iyo gahunda nyuma ya Kenya na Ethiopia.

AFP yatangaje ko uruganda Novartis rwemeje ko ku ikubitiro mu ntangiriro z’umwaka utaha Abanyarwanda bazoroherezwa ku moko y’imiti 15 avura indwara zirimo iz’umutima, ubuhumekero, diyabete na Kanseri.

Mu Rwanda,imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko 25% by’abantu baboneka mu mavuriro baba bivuza indwara zitandura. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2013 bwerekana ko 3% bafite diyabete, 15% bafite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2015, izwi nka ‘Novartis Access’ yatangaga imiti ibihumbi 100 000 ku kwezi muri Kenya na Ethiopia no muri Lebanon binyuze muri CICR.

Uruganda Novartis rugurisha imiti yarwo kuri za Guverinoma, ku miryango itegamiye kuri leta no ku bayigeza ku baturage ku giciro cy’idolari rimwe (1$) ku muti umwe buri kwezi. Iki giciro rukaba arirwo rugifite gusa.

Uru ruganda rukaba ruteganya kugeza iriya gahunda mu bihugu 30 mu myaka iri imbere, ku ntego y’uko nibura ruzaba rugeze ku barwayi miliyoni 20 ku mwaka uhereye ubu ukageza mu 2020.

Ku bihugu bidafite ubukungu bwinshi, nibura abagera kuri miliyoni 28 buri mwaka bicwa n’indwara z’akarande zitandura. Novartis Access yibanda cyane ku buvuzi bw’indwara zirimo iz’umutima, diyabete, iz’ubuhumekero na kanseri y’ibere.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yerekana ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 38 ku isi bahitanwa n’indwara zitandura . 48%, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 16 bapfa mbere yo kuzuza imyaka 70.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza