Uruganda Trust rwatangije ubukangurambaga buteza imbere ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kamena 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Mu rwego kurushaho kumenyakanisha ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda by’umwihariko isabune y’ubururu, Uruganda Trust rwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana’ buzahesha abazikoresha ibihembo bitandukanye birimo na moto.

Muri ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu, umuntu wese uzajya ugura umuti w’isabune y’ubururu cyangwa agace gato ashobora kugira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo umupira, ingofero, umutaka, telefoni nto, igare, moto n’ibikoresho by’isuku bya Clear bikorwa na Trust Industries.

Ubwo kuri uyu wa 13 Kamena yaganiraga n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Michael Kombi Wayumbi, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha isabune zikorerwa mu Rwanda.

Ati “Aya ni amahirwe dushaka guha abakiliya bacu kugira ngo bashashagirane, ikindi ni ukubaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye. Turashaka kandi gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha ibintu bikorerwa mu gihugu."

Yakomeje avuga ko umunsi Abanyarwanda bazaba bitabiriye gukoresha ibintu bikorerwa mu Rwanda bizagira uruhare mu kongera imirimo ihangwa no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David, yavuze ko ikindi ubu bukangurambaga bugamije ari ugushimira abaguzi b’ibicuruzwa byabo, by’umwihariko abakoresha isabune y’ubururu.

Ati “Mu isabune imbere twashyizemo agakarita ka tombola kariho icyo umuntu yatsindiye. Ugura isabune nk’uko bisanzwe, ushobora kukabona uyikase, cyangwa watangiye kuyikoresha. Bitewe n’aho uherereye wajya ku baduhagarariye bakaguha igihembo cyawe, cyangwa ukajya ku cyicaro gikuru.”

Ibihembo bikuru birimo amagare na moto bizatangirwa aho uru ruganda rukorera Kanzenze mu Karere ka Bugesera, ibisigaye akaba aribyo umuntu ashobora gufata ku mucuruza usanzwe acuruza ibicuruzwa bya Clear bikorwa na Trust Industries.

Kamanda avuga ko amasabune Abanyarwanda bakunze gukoresha usanga ari akorwa n’inganda zo mu karere, icyo bifuza akaba ari ukubamenyesha ko nabo bazikora kandi uretse kuba ari nziza, zinagurishwa ku giciro kinogeye buri wese.

Uretse amasabune y’ubururu, uruganda Trust rukora ibindi bikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero.

Uru ruganda rwatangiye mu 2009 rukora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 nibwo rwinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho rumaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi na 9 z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Uruganda rwa Trust ruherereye Kanzenze ku muhanda Kigali-Nyamata, kugeza ubu rufite abakozi bagera kuri 300 bahoraho, ndetse n’abandi 200 barufasha kugeza ibicuruzwa hirya no hino mu gihugu bahembwa bitewe n’akazi bakoze.

Kuri ubu rugeza ibyo rukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rufite n’intego y’uko uyu mwaka uzarangira rwatangiye kubigeza muri Uganda.

Agakarita kariho igishushanyo kigaragaza ikintu watomboye umuntu agasanga mu isabune y'ubururu
Amasabune ya Clear akoreshwa mu gukoropa
Bafite impapuro zikoreshwa mu guhanagura ibikoresho byo mu gikoni
Banafite ubundi bwoko bw'amasabune akoreshwa cyane mu gufura
Banakora ubwoko butandukanye bw'impapuro z'isuku zikoreshwa mu bwiherero
Bumwe mu bwoko bw'amasabune akoreshwa mu gusukura ibiganza
Clear ifite n'imiti ikoreshwa mu gusukura ubwiherero
Clear ifite n'izikoreshwa mu gufura
Isabune ishobora gukoreshwa mu gusukura ibintu bitandukanye
Isabune za Clear ziba ziri mu byiciro bitandukanye
Igira ubwoko butandukanye bw'imiti isukura ibirahure
Isabune zikoreshwa mu gusukura ibikoresho byo mu gikoni
Trust Industries imaze imyaka hafi 10 ikora ibikoresho by'isuku
Trust Industries inakora impapuro z'isuku zikoreshwa mu mavuriro
Ubwoko bw'amasabune akuraho ibizinga byari byarananiranye
Uru ruganda runakora impapuro zikoreshwa mu kwihanagura mu maso
Uruganda rwa Trust ruherereye i Kanzenze mu Karere ka Bugesera
Abagore ntibahejwe mu kazi muri Trust Industries
Imashini yifashishwa mu gukora amasabune
Bamwe baba bakata abandi bazifunga neza
Imashini zikora impapuro zo kujyana mu bwiherero
Imashinizi zifashishwa mu gushyira ku ruhande itaka, amabuye na plastique
Isabune y'ubururu iri kunyura mu cyuma gituma yumuka
Mu gukora impapuro zo mu bwiherero, Trust yifashisha impapuro ziba zarajugunywe
Muri 'Shashagirana' uwaguze isabune yo gufura y'ubururu ashobora gutsindira ibihembo birimo amagare na moto
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi, Kamanda David; Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Michael Kombo na Francis Twinamatsiko ushinzwe abakozi
Urupapuro rwo kwisukura rwamaze gukorwa ruba rumeze gutya mbere yo kurukata bitewe n'ingano ikenewe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza