Uruhare rw’Abafaransa mu Bisesero, ikizinga ku butabera bwabwo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2019 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje kugendana ikizinga cyo kutagaragaza ukuri ku ruhare ingabo zabwo zikekwaho mu bwicanyi bwakozwe mu Bisesero, mu gihe cya Jenoside.

Kuwa 27 Kamena 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye Abafaransa bahatungutse, babasaba kubarinda ariko ntibabatega amatwi, barababwira ngo bakomeze bihishe bazagaruka nyuma y’iminsi itatu baje kubatabara, barabahendahenda ngo bahagume baranga.

Bagitirimuka, haje ibitero byica Abatutsi barenga 4000 muri 6000 birenga bari bahasigaye, nyarama Ingabo z’Abafaransa zari zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi bitari bubananire.

Abafaransa ngo basubiye mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa, bafata abakomeretse cyane babatwara mu ndege ntoya i Goma ahitwa i Gituku.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’abahanga mu by’amateka, abanyamategeko, abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, igasohoka mu kinyamakuru La Croix, kuri uyu wa Mbere, basabye ubutabera bw’u Bufaransa, kugaragaza koko uruhare rw’ingabo zabwo mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero cyangwa bakerekana ko ntarwo.

Basabye ubutabera kandi gusubiza ikibazo cy’impamvu y’iperereza cy’ukureba niba ugukererwa iminsi itatu kw’ingabo z’u Bufaransa uhereye ku gihe baboneye Abatutsi mu Bisesero n’igihe bahagarukiye, bitagize ubufatanyacyaha ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakaza kwicwa n’interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe.’

Ukudohoka mu iperereza

Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, umuryango Survie, Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH na LDH) n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’Abafaransa zari muri Opération Turquoise, gutererana ku bushake abatutsi bari mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994.

Iyi miryango n’abarokotse Jenoside ntibahwemye gusaba ko hakorwa iperereza ndetse hagakusanywa ibimenyetso. Gusa ntacyagezweho kugeza ubwo iperereza rihagaritswe bamwe mu bari bayoboye ingabo z’u Bufaransa n’abagize uruhare muri Jenoside badahaswe ibibazo ngo haboneke ukuri.

Kuwa 27 Nyakanga 2018, nibwo abacamanza b’urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu i Paris, bamenyesheje impande bireba ko iperereza ku ruhare rw’Abafaransa mu bwicanyi bwakozwe mu Bisesero, rigiye guhagarikwa ndetse muri Nzeri ikirego gifungwa bivugwa ko habuze ibimenyetso.

Imiryango itari iya leta n’abarokotse barajuriye ariko mu mpera z’Ugushyingo 2018 abacamanza mu Bufaransa, banga ubusabe bwo kongera gutangiza iperereza ryari rimaze imyaka 13 ariko nta muntu n’umwe watangajwe ko akurikiranywe.

Ubwo busabe bwari bugamije kumenya impamvu nta tegeko ryatanzwe ryo gutabara ndetse n’abagomba kubibazwa yaba abo mu nzego z’igisirikare n’iza gisivili.

Ubutabera bwirengagije ibimenyetso

Ubutabera bw’u Bufaransa bunengwa kuba bwarashyize imbaraga nke mu gushaka ibimenyetso, yaba mu gukusanya ubuhamya bw’abarokotse, abahamijwe ibyaha bya jenoside ndetse n’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside cyane cyane ab’ingabo.

Bwirengagije kandi inyandiko n’ubuhamya bya Lieutenant Colonel Duval, watakambiye uwari umukuriye kumwemerera gutabara abatutsi mu Bisesero, undi akamutsembera.

Lieutenant Colonel Jean-Rémi Duval (bakundaga kwita Diego), niwe wari ukuriye itsinda ry’abasirikare biboneye n’amaso yabo akaga Abanyabisesero bari bagiye guhura nako, ndetse yihutira kubimenyesha abamukuriye bari i Goma n’i Paris.

Akigera mu Mujyi wa Kibuye ubwo yari avuye mu Bisesero kwihera ijisho uko byari byifashe, akoresheje telefone na Fax yahise abimenyesha shishi itabona Colonel Rosier wari umukuriye, amusaba uburenganzira bwo gusubirayo umunsi ukurikiye ari kumwe n’umubare w’ingabo wisumbuyeho ndetse n’ibikoresho bihagije, icyo gihe Rosier amusubiza agira ati ‘Oya’.

Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Colonel Jean-Rémi Duval, Colonel Rosier yamugaragarije ko kumuhakanira kwe byari bishingiye ku kuba hari abihaye Imana bagombaga guhungishwa umunsi ukurikiye, ndetse kandi ko icyihutirwaga kwari ugutegura uruzinduko rwa Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa w’icyo gihe François Léotard, yagombaga kugirira muri ‘Zone Turquoise’ tariki 29 Kamena 1994.

Uku kutagaruka gutabara Abanyabisesero kw’ingabo z’Abafaransa zari ziboneye bidashidikanywaho akaga kari kagiye kubagwirira, byatije umurindi Interahamwe zahise zibirohamo zibamarira ku icumu, ku buryo tariki 30 Kamena hari hasigaye ngerere, abandi bishwe urw’agashinyaguro nyuma yo kwirwanaho bikomeye ariko bakaganzwa.

Umunsi umwe ubwo Lieutenant Colonel Duval yarimo atanga ubuhamya imbere y’abashinzwe iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero, umucamanza yamubajije ati “Kuki wahamagaye Colonel Rosier?” undi ati “Namuhamagaye kuko nabonaga byarihutirwaga cyane, mva Bisesero ibyo nari nabonye byari byandenze kandi byankoze ku mutima, byari bikwiye ko mbimenyesha abankuriye ako kanya, mpita nohereza na Fax”.

Nubwo bigaragara ko iyo Fax yoherejwe tariki 29 Kamena 1994, Lieutenant Colonel Duval agaragaza ko bitumvikana kuko yayohereje tariki 27 Kamena 1994.

Ubu buhamya bwa Lieutenant Colonel Duval bugaragaza mu buryo simusiga uko abasirikare b’Abafaransa bari muri Zone Turquoise batije umurindi Interahamwe ubwo zicaga Abanyabisesero.

Uwo munsi kandi, Jacques Rosier yemeje ko ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe bufite ishingiro. Yabwiye abanyamakuru ati “Imitwe yitwara gisirikare iri ku rugamba. Mu rwego rwo kutagira aho tubogamira, ntitugomba gutabara.Wenda ejo wasanga inyeshyamba zicengeye hano, ugasanga batwambitse ingofero”.

Komanda Marin Gillier wayoboraga abakomando barwanira mu mazi bari hafi ya Bisesero, yabashije kwibonera ubwicanyi yamenyeshejwe kuwa 26 Kamena n’abanyamakuru ariko agendera ku binyoma byatangazwaga n’itangazamakuru mpuzamahanga ryavugaga ko ari FPR yagabye ibitero.

Mu kwiregura, Rosier ahakana ko yamenyeshejwe na Duval. Filimi iherutse gusohoka yerekanye ko umwe mu bantu ba Duval yanamenyesheje Rosier kuwa 28 Kamena, bikaba bimunyomoza.

Izindi nyandiko za gisirikare zagaragajwe zerekana ko amakuru yanabwiye ab’i Paris, guhera kuwa 27 Kamena ariko ntihagira igikorwa kugeza ubwo kuri 30 Kamena 1994, bageze mu Bisesero bagasanga abatutsi bishwe.

Ubuhamya bwinshi burimo ubw’abanyarwanda bahamijwe Jenoside, bushinja abasirikare b’u Bufaransa kuba bararetse abasirikare ba Ex-FAR n’interahamwe bakajya mu Bisesero kandi ari ahantu bagenzuraga.

Aba batangabuhamya bavuga ko Interahamwe zishe abatutsi mu Bisesero zagiye ntacyo zikanga zinyura muri icyo gice cyagenzurwaga n’Abafaransa.

Ikindi ubtabera bunengwa ni uko abacamanza batibigeze bakomeza gukurikirana ubusabe bw’iriya miryango bwo kumva ubuhamya bw’abahoze bayoboye Interahamwe bafungiye i Arusha kubera ibyaha bya Jenoside.

Ubwo abatutsi bo mu Bisesero bicwaga, byari bizwi n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Bufaransa ndetse byanatangazwaga mu binyamakuru, ariko bwirengagiza gutanga amabwiriza yo kujya gutabara abicwaga.

Iyi nyandiko ivuga kandi ko kuba abacamanza baranze gukora iperereza ku bayobozi bakuru b’igisirikare bihita bigaragaza ko ibivugwa byaba byumvikana. Abacamanza mu 2017 banze ubusabe bwo kumva ubuhamya bwa Amiral Jacques Lanxade wari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe ndetse na Raymond Germanos wari umwungirije.

Abacamanza kandi banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside.

Uku kwanga kumva abatangabuhamya ndetse no kudashaka kumva ibivugwa n’abari abayobozi mu gihe cya Jenoside, bituma abantu bagira impungenge z’uko n’ibindi bimenyetso bishobora kuba bibumbatiye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside bishobora kutazagenzurwa ndetse no kudatabara abari mu kaga bikarenzwa ingohe.

Iyi nyandiko isoza igira iti “Niba ubutabera bw’u Bufaransa budashaka gukomeza kuvugwaho ko bukorera mu kwaha kwa Leta, bugomba kongera kwihesha isura nziza”.

Izindi nkuru wasoma: Uko Abatutsi barenga 4000 mu Bisesero biciwe mu maso y’Abafaransa

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Ikorosi mu gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bari inyuma yo gutererana Abatutsi mu Bisesero

Ingabo z'u Bufaransa zishinjwa gutererana Abatutsi mu Bisesero bakicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza