Urukiko rw’Ikirenga rwanze gutumiza RRA mu rubanza Horizon-Sopyrwa iregamo Paul Muvunyi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Kamena 2019 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ubusabe bw’uruganda rutunganya ibireti, Horizon-Sopyrwa, bwo gutumiza Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, nk’umutangabuhamya mu bujurire urwo ruganda ruregamo umunenyemari Muvunyi Paul kunyereza umutungo warwo.

Sopyrwa ivuga ko mu 2007 ubwo Muvunyi yari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’uruganda Horizon-SOPYRWA, yanyereje amadolari 1 200 000 (asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda) yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

Sopyrwa inaregera indishyi n’amande yaciwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku mafaranga y’isoko urwo ruganda rwahawe na Minisiteri y’Ubuzima ryo kugura inzitiramibu kuri miliyari 1.1 Frw. Yashyizwe kuri konti y’uruganda ariko ngo ntiyagaragazwa mu bitabo by’ibaruramari bituma RRA ibaca amande ya miliyoni 720 Frw.

Muvunyi yahamijwe icyaha n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze cyo kunyereza amafaranga, aza kujurira Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha. Horizon-Sopyrwa yahise ijuririra Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko itanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Kuri uyu wa Gatatu Muvunyi yongeye kwitaba urukiko yunganiwe na Me Bandora Alfred na Niyomugabo Christophe mu gihe Sopyrwa yari ihagarariwe na Mpayimana Isaie na Abijuru Emmanuel.

RRA yasabiwe kuza gutanga ubuhamya

Muvunyi aregwa ko yohereje hanze umushongi w’ibireti amafaranga avuyemo akanyerezwa, mu gihe we avuga ko utigezwe woherezwa, ko ahubwo wahise ugarurwa i Musanze ku ruganda ubwo ikigo wagombaga kohererezwa cyari kimaze kugaragaza ko kitakiwukeneye.

Sopyrwa ivuga ko igicuruzwa cyamaze gushyirwaho ikimenyetso kitagarurwa ku ruganda kandi ngo n’iyo kigarurwa byari gusibwa mu bitabo by’ibaruramari, nyamara ngo ntibyakozwe, ikavuga ko impapuro Muvunyi yerekana ari impimbano.

Me Abijuru wunganira Sopyrwa yabwiye urukiko ko bifuza ko Komiseri wa Gasutamo atumizwa mu rubanza gusobanura icyo bashingiyeho bemeza ko umushongi wa toni 20 utoherejwe mu mahanga no kuba yasubiza n’ibindi bibazo urukiko rwabona ko ari ngombwa.

Yakomeje avuga ko yanasobanura niba abagenzuzi barabonye ihererekanya ry’amafaranga ryakorewe muri Banki ya Kigali, aho Muvunyi avuga ko yanyujije ubwishyu bw’amafaranga yavuye mu nzitiramibu.

Me Bandora Alfred wunganira Muvunyi yagize ati “Twumva atari ngombwa ko yaza muri uru rubanza kuko ibyo bari kuvuga nk’uyu Komiseri wa Gasutamo yaza gusobanura ibigenderwaho kohereza mu mahanga ibyo biri mu itegeko ntabwo bikeneye umutangabuhamya.”

“Ikindi cyo gusobanura inyandiko Muvunyi Paul yanditse, niba bafite ikibazo niba izo nyandiko ari impimbano, ibyo babiregera mu rukiko rubifitiye ububasha, ibyo nabyo nta mutangabuhamya ahubwo bakurikiza amategeko agenga kuregera inyandiko mpimbano.”

Umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yasabye umwanya wo kwiherera bakagaruka batangaza umwanzuro kuri iyi ngingo, banzura ko ko Urukiko rwasanze atari ngombwa ko RRA ihamagarwa muri uru rubanza ahubwo iburanisha mu mizi rigomba gukomeza.

Amafaranga yariyongereye

Iburanisha ryanzitse abahagarariye Sopyrwa bagaragaza impamvu yatumye bajurira, bavuga ko amafaranga bashinja Muvunyi ari ayashyizwe kuri konti y’urwo ruganda ariko ntagaragazwe mu bitabo by’ibaruramari ndetse amwe ngo Muvunyi yaje kuyohereza kuri konti ya hoteli ye iri i Musanze.

Muvunyi n’abamwunganira bagaragaje ko umushongi aregwa wari guhabwa ikigo cya Kenya Pyrethrum Board ariko ntabwo woherejwe muri Kenya kuko inyandiko ziherekeza umuzigo zikiri mu Rwanda.

Me Niyomugabo yavuze ko Sopyrwa itagaragaza niba Muvunyi yarigeze yohereza uyu mushongi kuko n’ubwo wageze kuri Gasutamo, ariko Kenya Pyrethrum Board yanditse ko utakoherezwa muri Kenya.

Abunganira Sopyrwa babwiye Urukiko ko kugeza ubu amafaranga barega Muvunyi nayo yiyongereye kuko amadolari 1 200 000 yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze ubu amaze kuba miliyoni 5 z’amadorali ubariyemo n’amande n’inyungu.

Basobanuye kandi ko indishyi n’amande baciwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku mafaranga y’isoko urwo ruganda rwahawe na Minisiteri y’Ubuzima ryo kugura inzitiramibu za 1.1Frw ubu akaba ageze kuri miliyari 3.6Frw, ubariyemo inyungu n’amande.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezidante w’iburanisha yabasabye kuzaba bohereje inyandiko zisobanura ibyo bagaragaje mu rukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga bitarenze tariki 10 Kamena.

Yakomeje avuga ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 27 Kamena 2019.

Paul Muvunyi arashinjwa kunyereza miliyoni y'amadolari n'ibihumbi 200 y'uruganda rwa Sopyrwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza