Urukiko rwaciye amande umwunganizi wa Agnes Ntamabyariro wakerereje urubanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwaciye amande Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Agnes Ntamabyariro wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ku bwo gukerereza urubanza.

Ntamabyariro ari mu bujurire ku gihano cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

The NewTimes yatangaje ko ubujurire bwagombaga gutangira kumvwa kuri uyu wa Kane ariko ntibyakunda kuko Gashabana yageze mu rukiko akererewe ndetse urukiko rugasanga atashyize inyandiko ikubiyemo ubujurire bwa Ntamabyariro mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko.

Urukiko rwasanze kuba Gashabana atarashyize ubwo bujurire mu ikoranabuhanga ry’inkiko ari ugukerereza urubanza ku bushake rumuhanisha amande y’ibihumbi 300 Frw.

Gashabana yinjiye mu cyumba cy’iburanisha umucamanaza yamaze gufata umwanzuro wo kumuhana.

Ntamabyariro wajuriye n’ubushinjacyaba bo bari bageze mu cyumba cy’iburanisha hakiri kare.

Muri Werurwe uyu mwaka nabwo Gashabana urukiko rwamusanganye amakosa yo kuba atari yashyize ubwo bujurire bw’umukiliya we mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko kugira ngo uruhande rw’ubushinjacyaha rubashe kwitegura kumushinja rugendeye ku bimenyetso atanga.

Icyo gihe urukiko rwategetse Gashabana n’umukiliya we Ntamabyariro kugeza inyandiko y’ubujurire bwabo mu ikoranabuhanga ry’inkiko bitarenze tariki 18 Mata 2019, naho ubushinjacyaha buhabwa kuba bwagejejemo icyo bushingiraho bushinja uregwa bitarenze tariki 25 Mata.

Inteko iburanisha yavuze ko bitashoboka kuburanisha urubanza mu gihe inyandiko z’uregwa n’ubushinjacyaha zitari mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko.

Itegeko riteganya ko uruhande rugaragaweho gukerereza urubanza ruhanishwa amande ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 300 Frw.

Iburanisha ku bujurire ryahise risubikwa rikazasubukurwa tariki 13 Kamena 2019, Gashabana akaba yasabwe kuba yatanze inyandiko ikubiyemo ukwiregura ku bujurire bw’umukiliya we bitarenze tariki 25 Gicurasi.

Urukiko rwavuze ko mu gihe Gashabana yananirwa kongera gukora ibyo yasabwe azahita akurwa kuri icyo kirego.

Ntamabyariro yabaye Minisitiri w’Ubutabera ku ngoma y’Abatabazi yavuyeho mu 1994.

Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambia mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka.

Mu 2009 yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze imyaka itatu, nyuma yo gufungwa imyaka 12.

Ntamabyariro ni we mutegetsi wa mbere wo muri Guverinoma y’abatabazi waburanishijwe n’Inkiko z’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza