Urukiko rwagiye kugenzura uburyo Col Byagamba na Rusagara bafunzwemo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kamena 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Inteko iburanisha urubanza rwa Col Tom Byagamba, (Rtd) brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François yagiye gukora iperereza aho abo bagabo bafungiye i Kanombe kugira ngo irebe uburyo bafunzwemo.

Amakuru IGIHE yakuye mu bwanditsi bukuru bw’inkiko avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bagiye kugenzura aho abo bagabo bafungiwe.

Mu cyumweru gishize nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro wo gukora iperereza ku buryo Col. Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe wa Gisirikare urinda abayobozi bakuru, Brig. Gen. (rtd) Frank Rusagara na Sgt. (rtd) Kabayiza François bafunzwe, nyuma yo kurutakambira ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare; Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we yahanishjwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Byabagamba na Rusagara bahuriye ku cyaha cyo gukwiza nkana ibihuha muri rubanda n’ icyaha cyo gusebya leta.

Byabagamba yihariye icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen. Rusagara na Sgt Kabayiza bahuriye ku cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, Kabayiza akiharira icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye.

Mu iburanisha ruherutse mu rukiko rw’ubujurire, abaregwa bagaragaje ko bafungiwe muri gereza itemewe kandi bakaba bafungiwe mu kato bitandukanye n’ibyo bategetswe ku buryo byagize ingaruka ku buzima bwabo.

Urukiko rwavuze ko mbere yo gufata umwanzuro ku ifungurwa ry’agateganyo nkuko byasabwe n’abaregwa, ruzabanza gukora iperereza aho bafungiye.

Mu iburanisha rizaba kuwa 13 Kamena 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo nibwo urukiko ruzatangaza ibyo rwabonye mu iperereza ryakoze aho abo bagabo bafungiye.

Col. Tom Byabagamba (ibumoso) n'umunyamategeko we Me Gakunzi Vallerie ubwo bitabiraga iburanisha riherutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza