Urukiko rwategetse ko Gasana Janvier na Dr Rutayisire bahoze bayobora REB bakurikiranwa bafunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Dr Rutayisire John na Gasana Janvier Ismaél bahoze bayobora Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), bakurikiranwa bafunzwe kubera ubufatanyacyaha bakekwaho ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Uru rukiko rwahinduye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, mu kwezi gushize rwarekuye by’agateganyo aba bagabo kuko nta mpamvu rwabonye zituma bakomeza gufungwa.

Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa Gatanu rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe kuko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.

Urukiko rwemeje ko Rutayisire John, Gasana Janvier Ismaél, Rutaha Bagaya na Harerimana Ali bakurikiranywa bafunzwe naho Rusatsi Ngemanyi Juvénal, agakurikiranywa adafunze.

Ubwo batabwaga muri yombi, Ubushinjacyaha bwatangaje ko aba bagabo bombi batangiye kubazwa ku byaha bakekwaho. Buvuga ko bombi bagize uruhare mu gukoresha nabi miliyoni 249 Frw muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, One Laptop per child.

John Rutayisire ni we muyobozi wa mbere REB yagize ubwo yatangiraga mu 2011 nyuma y’ihuzwa ry’ibigo byakoreraga muri Minisiteri y’Uburezi nk’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ibizamini, Ikigo gishinzwe Integanyanyigisho, Ikigega gitera inkunga abanyeshuri (SFAR), Komisiyo Ishinzwe abarimu n’Ubugenzuzi bw’amashuri.

Muri Gashyantare 2015 nibwo Gasana Ismaël Janvier yasimbuye Rutayisire. Gasana wari usanzwe ari umuyobozi wungirije Ushinzwe Ireme ry’Uburezi, yasobanuye ko inshingano REB yahawe zo kurerera igihugu zikubiyebo kugena ishusho y’ejo hazaza h’igihugu, bityo ko igisa n’akajagari mu buyobozi cyose gikwiye gukumirirwa kure.

Dr Rutayisire John (ibumoso) na Gasana Janvier (iburyo) bagomba gukurikiranwa bafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza