Urukiko rwateye utwatsi Dr Munyakazi wasabaga kuburana adafunzwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ukwakira 2016 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwanze ubusabe bwa Dr Leopold Munyakazi wasabaga gufungurwa by’agateganyo kugira ngo azaburane ari hanze ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho.

Munyakazi yagejejwe mu Rwanda kuwa 28 Nzeri yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimaze gutahura ko yababeshye imyirondoro agahabwa ubwenegihugu binyuranije n’amategeko, hanashingirwa ku mpapuro zo ku muta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2008.

Urukiko kuri uyu wa Kane rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo iperereza rikomeze nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye ubwo yaherukaga imbere y’uru rukiko, kuwa Kabiri tariki 11, aho bwifuza ko hakorwa iperereza ataribangamiye, hatari impungenge ko yatoroka cyangwa akabangamira ubutabera.

Icyo gihe Munyakazi yasabaga ko yarekurwa akajya yitaba urukiko ari hanze kuko akiri umwere, adakwiye “gukomeza gufungirwa mu musarani” kandi afite inzu ebyiri muri Rugenge n’indi ku isambu yahawe na Se.

Munyakazi wavuye mu Rwanda mu 2004 nyuma y’igihe ari umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), aregwa ibyaha bitanu yakoreye i Kayenzi mu 1994 (ubu ni mu karere ka Kamonyi) birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, ndetse umucamanza yazihaye agaciro kuko akekwaho ibyaha bikomeye ndetse hari n’ubuhamya bumushinja.

Urukiko rwagarutse no ku buhamya bwagaragajwe n’Ubushinjacyaha ku rupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye kwa Munyakazi yibwira ko azaharokokera, ariko “yaje kumufata aramutanga ndetse yicwa urubozo, amuhaye uwitwa Murekezi Gabriel wanahamijwe icyaha cya Jenoside.’’

Munyakazi yari yarigeze gufungirwa ibyaha nk’ibi ariko afungurwa by’agateganyo mu 1999 abuzwa gusohoka mu gihugu, ariko aza kukivamo mu 2004, byose bigashimangira impungenge mu kumurekura ngo aburane ari hanze.

Munyakazi yabajije umucamanza ati “mwe muri bande?”
Mbere y'uko iburanisha ritangira
Dr Munyakazi yasomaga ikinyamakuru mbere y'uko urubanza rutangira
Munyakazi ahabwa amabwiriza y'imyitwarire akwiye kugira mu rukiko
Munyakazi aramutsa bamwe mu baje kumva urubanza rwe
Munyakazi asuhuza umwe mu banyamategeko
Ubushinjacyaha bwavugaga ikintu cyose akandika kugira ngo abone aho ahera asubiza
Munyakazi yinjiye mu modoka ya Polisi yivumagura
Imodoka ya Polisi yamuvanye ku rukiko rwa Nyarugunga imusubiza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro

Inkuru bifitanye isano: Dr. Leopold Munyakazi yabwiye urukiko ko ntacyo arusubiza kuko ‘bamusuzuguye’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza