Urukiko rwemeje ko Diane na Adeline Rwigara baburana bafunzwe, Anne ararekurwa (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 04:06
Yasuwe :
7 7

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Diane Rwigara, n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi Rwigara bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje naho Anne Rwigara arekurwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa Mbere saa cyenda z’amanywa nibwo umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo watangajwe nyuma y’impaka zitandukanye zaranze amaburanisha aherutse.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere nta bantu benshi bari baryitabiriye nkuko byagiye bigenda mu yaherutse.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu gusoma imyanzuro, Urukiko rwavuze ko mu mwiherero rwakoze isuzuma rijyanye no kureba niba ibikorwa byakozwe n’ubushinjacyaha byo kureba muri telefone z’abaregwa, byafatwa nko kugenzura itumanaho kuko ababunganira bavuga ko nta burenganzira byatangiwe.

Ubusanzwe ngo "kugenzura itumanaho" bikorwa ku byaha birebana n’umutekano w’igihugu, bikanatangirwa uruhushya n’umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu. Kuri iki, Urukiko rwanzuye ko kureba muri telefone z’abaregwa byakurikije itegeko, atari ukugenzura itumanaho bityo nta mategeko yishwe.

Me Buhuru yari yavuze ko ingingo ya 72 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko uburenganzira bwo kwinjira mu itumanaho ry’umuntu butangwa n’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu kandi bigakorwa ari uko izindi nzira zose zatuma bugera ku bimenyetso by’icyaha zananiranye. Ngo ibyo binakorwa ku cyaha kirebana n’umutekano w’igihugu kandi ngo ibyaha abo yunganira baregwa ntibirimo.

Umucamanza yaje kwanzura ko kwinjira mu butumwa bwamaze kugera ku wo bugenewe bitafatwa nko kugenzura itumanaho, cyane ko ubwafashwe ari uguhera mu 2015, bityo ubugenzacyaha butagombaga kubanza gusaba uruhushya rwo kwinjira muri telefone zabo.

Uko umucamanza yasobanuye ibireba Mukangemanyi Adeline…

Ku kumenya niba amagambo Mukangemanyi yavuze mu butumwa bwa WhatsApp ari ibimenyetso byashingirwaho mu kumushinja, Umucamanza yaragaragaje ko imvugo ye ikubiyemo ibigamije kugumura abaturage.

Yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 97 y’imiburanire y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ibituma umuntu akekwaho icyaha ari ibyagezweho mu iperereza, yagarutse ku butumwa Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe Xaverine aho yavuze ko Leta ari amabandi, no mu bwo yoherereje Tabitha Gwiza aho yavugaga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.

Umucamanza yavuze ko amagambo avugwa na Mukangemanyi ko abantu bakwiye kwamagana iyicwa ry’abacitse ku icumu bakoresheje Radiyo Ijwi rya Amerika, ko mu gihugu hari umwijima, ko igihugu ari nk’icy’abasazi, ko abantu bamanuye ibyapa ubucuruzi babufunze; bigaragaza ubushake bwo kugumura rubanda.

Mukangemanyi kandi ashinjwa ko yavuze ngo Abatutsi ni babi, akangurira abo bavuganaga "kwanga abantu bavuye i Burundi" ngo "nibo Leta ikoresha."

Kuba ngo "Abatutsi ari babi" babamaze babakubita udufuni, byashingiweho mu kugaragaza ko urukiko rusanga hakubiyemo amagambo yumvikanisha ko hari igice cy’Abanyarwanda cyica n’ikigomba guhezwa kuko gikorera Leta, bityo bituma ashinjwa ivangura no gukurura amacakubiri.

Kuri Anne Rwigara…

Urukiko rwasuzumye niba ikiganiro yagiranye na Diane Rwigara ndetse n’ibaruwa yandikiye Jeune Afrique ari ibimenyetso bifatika byashingirwaho mu kumushinja. Uyu mukobwa wavutse ku ya 8 Kanama 1982 ashinjwa kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bakwirakwije ko se Rwigara yishwe na Leta barangiza bakandikira Prime Insurance Company, bavuga ko yishwe n’impanuka, ariko Anne yireguye avuga ko Prime yari ikeneye ibyangombwa bitanzwe n’ubutegetsi, kandi iby’uko se yishwe n’impanuka aribyo polisi yavugaga.

Anashinjwa kuvuga ko igihugu kiri mu mikorere ya ‘mafia’ no kuvuga ko umuherwe Rwabukamba yishwe kuko yavuganaga na Kayumba muri Afurika y’Epfo. Ibi birego byose arabihakana, akavuga ko ntacyo yavuze agambiriye ikibi.

Anashinjwa ko yabwiye Diane ko ikiruta ari uko yava mu gihugu kuko nta mikorere ihari. Urukiko rwavuze ko nubwo Anne Rwigara yemera ko hari ibyo yavuze, ayo magambo adahagije mu kugaragaza ko hari aho yakoreshejwe ikibi, ndetse ko ntaho bigaragara ko byageze ku bantu benshi.

Ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique yitirirwaga Anne, urukiko rwavuze ko nta kibigararagaza kuko idasinye. Kuri iyo nkuru kandi ngo byaje kugaragara ko yanditswe na Jeune Afrique ivuye kuri RFI.

Ibaruwa yandikiwe Prime Insurance na yo ngo ntibyafatwa nk’ikimenyetso gifatika gituma ashinjwa guteza imvururu, ku buryo impamvu urukiko rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kuri Uwamahoro Anne Rwigara zidakomeye ku buryo zishingirwaho mu kumushinja guteza imvururu muri rubanda.

Diane Rwigara…

Umucamanza yavuze ko ku cyaha cyo guteza imvururu, kuba Diane Rwigara ku wa 14 Nyakanga, hari aho yagiye agaragaza uko abona ibintu binyuze mu nama zituze mu mahoro, byemewe.

Gusa ngo yagombaga kubikora mu buryo butabangamiye ituze rya rubanda. Kuba ngo hari aho yavuze ko abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica, urukiko rwavuze ko gukoresha iyo mvuga mu 2017 ari ikintu gikomeye.

Kuba yaravuze ko hari abantu bicwa kandi bakanyerezwa na Leta, no kuba yaravuze ko ubukungu bw’igihugu bwihariwe n’abantu bamwe ko ari nabyo biteza ubushomeri, bituma urukiko ruvuga ko bishobora gutuma umuntu akekwaho kugumura rubanda.

Ku bijyanye no guhimba inyandiko zatanzwe muri Komisiyo y’Amatora ndetse abaturage bakaba barahakanye ko bamusinyiye, ndetse na Kigali Forensic laboratory yaje kwemeza ko harimo imikono yahimbye, urukiko rwavuze ko bigaragara ko icyo cyaha ashobora kuba yaragikoze, hashingiwe ku buhamya bw’ababajijwe.

Urukiko kandi rwahaye agaciro SIM Card zasanzwe kwa Diane zibaruye ku bantu bari ku rutonde rw’abamusinyiye.

Imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo...

Mu kwanzura, rwemeje ko Mukangemanyi Adeline na Nshimiyimana Diane Rwigara, baburana bafunzwe by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bishobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri. Ibi ngo byatuma batabangamira iperereza kuko hari n’abandi bantu bakurikiranwa ku byaha bakekwaho.

Kuri Anne Rwigara urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, bityo agomba gufungurwa by’agateganyo.

Mukangemanyi na Diane bahise bajurira bavuga ko batishimiye imikirize y’urubanza.

Mbere y'uko iburanisha ritangira, hanze y'urukiko abantu bari benshi bahagaze
Uyu munsi nabwo abantu bari bakurikiye uru rubanza ari benshi nubwo atari nk'iminsi yabanje
Ubwo abakurikiye iri buranisha binjiraga mu cyumba ryabereyemo
Dr Frank Habineza ari kumwe na Me Bernard Ntaganda (wambaye umutuku) ku rukiko
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party nawe yakurikiye uru rubanza
Nyuma yo gusoma imyanzuro, abaregwa burijwe imodoka ya Polisi barajyanwa
Ku muhanda aho imodoka ya Polisi yanyuze isubiye kuri Gereza naho abantu bari benshi

Amafoto: Ubwo abo kwa Rwigara bitabaga urukiko ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017

Anne Uwamahoro Rwigara ubwo yagezwaga ku rukiko
Adeline Mukangemanyi Rwigara agezwa i Nyamirambo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza