Urunturuntu muri Kaminuza ya Kibungo:Perezida wa Ibuka yashinje ubuyobozi ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gicurasi 2017 saa 04:22
Yasuwe :
2 0

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) mu Ntara y’Iburasirazuba iri kugarukwaho n’abantu batandukanye ko irimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi bwayo bukavuga ko nta bimenyetso bifatika biragaragazwa, ahubwo bishoboka ko hari abantu bari kubitiza umurindi mu nyungu zabo bwite.

Ubwo yari mu bikorwa byo Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kibungo, ku wa 15 Mata, Perezida wa Ibuka akaba n’Umuyobozi wungirije wa UNIK, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimangiye ko muri Kaminuza akoramo harimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ahanini yubakwa n’abahanga, za kaminuza ziriya mureba. N’iyo nkoramo irimo ingengabitekerezo, nagira ngo nabivugire hano. [Nsengiyumva mbona hariya niba ntavuga ukuri anyomoze]. Mu bahanga nibo birirwa bafata umwanya bakubaka ibitaboneye kugira ngo tutabavumbura vuba, ibyo ngibyo bakabitoza n’abandi.”

Aya magambo yabaye nk’abyukije byinshi, kuko yiyongereye ku bimaze iminsi bivugwa muri iyi kaminuza birimo guha urwaho amoko, nubwo ubuyobozi bwayo buvuga ko butumva aho ibi byose biri guturuka.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, Prof Silas Lwakabamba yatangarije Radio Flash ko ubwo ayo magambo yavugwaga na Dr Dusingizemungu we yari muri Tanzania, ariko yatunguwe no kumva umuyobozi muri kaminuza avugira mu ruhame ikibazo icy’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yari atarakivugira mu buyobozi bwa Kaminuza ubwayo.

Yakomeje agira ati “Abantu batangiye kumbwira ko yavuze ko twasibye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi umwe mu 2016, ku wa 21 Kanama, ndumva aricyo yavuze aho hantu. Bityo kubera ko twasibye ibikorwa byo Kwibuka tukagira indi nama bigaragaza ko dufite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Byagenze bite ngo basibe ibikorwa byo Kwibuka?

Prof Lwakabamba avuga ko muri Kanama 2016 nyuma gato y’iminsi 100 yo Kwibuka, haje gutegurwa inama y’Inama y’Ubutegetsi ya UNIK yagombaga kuganirirwamo ibintu byihutirwa birimo kurangiza amasomo kw’abanyeshuri.

Yakomeje agira ati “Itariki y’ibikorwa byo Kwibuka yari imaze iminsi ihinduka. Yego twabonye ubutumire ku munota wa nyuma, ariko kubera ko inama y’ubutegetsi yari yatumijwe, twohereje abaduhagararira ku rwego rw’ubuyobozi, tunaha akarere hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha muri icyo gikorwa.”

“Na Perezida wa Ibuka ubwe yohereje umwungiriza we mu bikorwa byo Kwibuka. Yaje mu nama yacu ibyo bintu ntiyabivuga, nta nubwo yari yarabivuze ahandi hantu haba mu nama y’ubutegetsi, iy’umuryango w’abanyeshuri, mu nama yacu y’ubuyobozi cyangwa ngo abimbwire, ngo abibwire umuyobozi w’inama y’ubutegetsi cyangwa uw’umuryango. Byarantunguye impamvu yabivugiye hariya, kandi yarashoboraga kuba yarabivuze mbere hano.”

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyahuriranye n’ibindi

Prof Lwakabamba avuga ko hazamukiyemo n’ibindi bibazo bishyira mu majwi imiyoborere ya UNIK, nabyo avuga ko nta muntu wigeze abimugezaho nk’umuyobozi wa Kaminuza, byose akabyumva gutyo.

Yakomeje agira ati “Haje n’ibindi birebana n’ubuyobozi, ngo uyu muntu yazamuwe mu ntera njye sinazamurwa, uyu ahabwa amafaranga y’ingendo njye sinyahabwa n’ibindi ngo afite umugore hano… ngo birerekana ingengabitekerezo ya jenoside. Ariko ibi ni ibibazo by’ubuyobozi! Kubera iki bataje ngo babivuge bikaba biri kuza ubu?”

“Cyangwa ngo umuntu ari guha imyanya abantu bo mu bwoko runaka, njye nkibaza nti ndi hano guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 2015, nta muntu n’umwe nashyize mu mwanya. Aba bantu bari bahari na mbere. Kuki ibi bintu biri kuvugwa ubu ? Kuki bitavuzwe mbere ?’’

Prof Lwakabamba yanakomoje kuri umwe mu bakozi uheruka kujya kuri radiyo imwe ikorera i Ngoma, akavuga ukuntu yirukanwe amaze imyaka 15 akorera kaminuza ariko abo arusha ubushobozi bakahasigara.

Lwakabamba ati “Baramubajije ngo ‘byaba bihuye n’ingengabitekerezo ya jenoside ?’ ati ‘Yego’. Ariko ibaze nawe ! Abo bantu bakuweho n’inama y’ubutegetsi hashingiwe ku itegeko ry’ishuri, iry’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza n’iteka rya Perezida rivuga ko uje kwigisha mu ishuri rikuru agomba kuba ufite impamyabumenyi ihanitse mu myaka itanu. Iyo udafite Master’s na PhD, ugomba kwirukanwa. ”

“Bigahuzwa n’ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe umuntu amaze imyaka 15 yica amategeko, inama yabibona ikavuga iti oya.”

Inzego z’umutekano zaritabajwe

Prof Lwakabamba yavuze ko bitabaje inzego z’ubuyobozi ngo zikurikirane ikibazo uko kimeze, zikazagaragaza niba koko hari ingengabitekerezo ya jenoside ihari hakagira igikorwa hakurikijwe amategeko.

Yakomeje agira ati “Twazanye abagize inama y’ubutegetsi baganira n’aba bantu, tugirana inama n’abarimu n’abayobozi baravuga bati ‘nta ngengabitekerezo ya jenoside tubona, uretse ibi bivugwa. Umuryango w’abanyeshuri nawo wifashishije ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, baraza baganira n’ubuyobozi, abanyeshuri, nanone na bya bintu bivugwa mu miyoborere, ariko bidafite ishingiro […]”

“Mbaye mu buyobozi imyaka myinshi, ntabwo nahinduka uyu munsi, mbaye mu buyobozi mu Rwanda mu myaka myinshi. Niba iyi myaka isaga 20 ntaravugwa ko mfite ingengabitekerezo ya jenoside, byaba bigiye gutangira uyu munsi? Hari ahantu hari ikibazo.”

Yunzemo ati “Njye nta ngengabitekerezo mbona, ariko twitabaje ubuyobozi ngo bubigaragaze, nibubyerekana nzagira icyo mbikoraho. Ariko ubu ntabyo mbona, ni ibihimbano by’abantu runaka babifitemo inyungu zabo bwite.”

Prof Lwakabamba avuga ko atumva ukuntu muri Kaminuza hari kubamo ikibazo kigeze kuri uru rwego, ntihagire umuyobozi n’umwe ukimugezaho ngo gikurikiranwe vuba na bwangu.

Yakomeje agira ati “Cyangwa se hari ubakumira ? Gute se ? Wanohereza email, andika kuri Whatsap nyibaho, nkoresha Twitter, nkoresha Linkedin, nkoresha Facebook… ni nde wakubuza kungeraho ? Navuga nti niba abanyeshuri bashobora kungeraho, ni iki cyabuza abayobozi kungeraho ?’’

Prof Dusingizemungu yabwiye IGIHE ko nta kintu agikeneye gutangaza ku ngengabitekerezo ivugwa muri kaminuza abereye umuyobozi wungirije.

Yagize ati “Ntabwo nshaka kubivugaho ibyo, ubu sinshaka kubivugaho, narabivuze igihe cyabyo, ndifuza ko inzego zibikurikirana zigakora iperereza ryazo, kandi ndagira ngo mpe umwanya abo bagomba kubipererezaho babipererezeho.”

Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yameje ko iperereza kuri iki kibazo cy’ingengabitekerezo ivugwa muri iyi Kaminuza kiri gukorwaho iperereza.

Ati “Nyuma yaho amakuru amenyekaniye, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza bushingiye kuri ayo makuru ariko riracyakomeza nta mwanzuro ubugenzacyaha burafata.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko muri UNIK harimo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe Lwakabamba we yatangaje ko yari akwiriye kuba yarabibwiye ubuyobozi hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza