Urusobe rw’ibibazo bitegereje minisitiri mushya w’ubuzima

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Nyakanga 2016 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru y’uko uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yahagaritswe ku mirimo ye aho byavuzwe ko byaba bifitanye isano na ruswa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo muri iyi Minisiteri.

Dr Binagwaho yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu 2011 asimbuye Dr Richard Sezibera wari umaze kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EAC).

Yari asanzwe ari umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011.

Rwanda Today yanditse ko mu myaka itanu ishize, Dr Binagwaho yagiye avugwa mu bikorwa byinshi bijyanye n’imicungire mibi y’urwego rw’ubuzima.

Hari amakuru avuga ko igenzura rikomeje gukorwa muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) rigaragaza ibikorwa bikomeye by’imicungire mibi y’umutungo na ruswa, aho Dr Binagwaho n’abandi bayobozi bakuru bashyirwa mu majwi ko babigizemo uruhare.

Kumwirukana byaje bikurikira ibibazo byavugwaga mu rwego rw’ubuzima birimo ubwiyongere bwa malaria hirya no hino mu gihugu n’imiyoborere mibi y’amavuriro amwe n’amwe.

Kwiyongera kwa malaria byavuzwe ko byaturutse ku mitangire y’isoko ryo kugura inzitiramubu za miliyoni eshatu zitujuje ubuziranenge zinjijwe mu gihugu, aho zagitwaye asaga miliyoni miliyoni 15 z’amadolari mu 2013.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, muri raporo ye, yagaragaje Minisante na RBC nka zimwe mu nzego za Leta zicunga nabi umutungo ku rwego rwo hejuru. Agaragaza icyuho mu ibaruramari n’imicungire y’imari muri RBC, kandi ikoresha ingengo nini y’imari ya Minisiteri y’ubuzima.

Kuva mu mwaka wa 2010 ishinzwe, umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta avuga ko RBC yagiye iza imbere mu guhombya Leta bitewe n’imicungire mibi y’umutungo, kutita ku nshingano no kudakora ibyo igomba gukora.

Raporo ye y’umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2014/2015 igaragaza ko hari ubwo hagiye hatumizwa imiti ntihagaragazwe ingano nyayo ikenewe, bigatuma imwe mu yatumijwe irangiza igihe itarakoreshwa mu gihe abaturage by’umwihariko abakoresha ubwisungane mu kwivuza( Mutuelle de santé) bagiye bayibura muri za farumasi.

Imibare yerekana ko imiti n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi bifite agaciro 1,213,019,238 Frw mu bubiko bwa RBC byarangije igihe hagati ya 2010 na 2015.

Iyi raporo kandi ivuga ko indi miti iri mu bubiko nabwo bugenzurwa na RBC bufite agaciro ka 2,672,054,413 Frw yarangije igihe idakoreshejwe hagati ya 2012 na 2015.

RBC ngo ikomeje guhura n’ukwiyongera kw’imiti irangiza igihe idakoreshejwe, bitewe no kudashyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibipimo by’ububiko.

Iyi raporo yasohotse muri Mata uyu mwaka, yerekana ko ku makonti ya RBC hari miliyoni 430 zidafitiwe ibisobanuro n’ayandi angana na miliyoni 713 atabarwa yakoreshejwe mu mitangire y’amasoko ajyanye n’imiti.

Ikinyamakuru Rwanda Today cyo ku wa 16 Nyakanga 2016 cyanditse ko hari ahaturuka amakuru cyitasobanuye, avuga ko Dr Binagwaho yahagaritse ifatwa n’iperereza kuri bamwe mu bayobozi bavugwaho ruswa barimo Dr Fidèle Ngabo, bivugwa ko kuri ubu yatawe muri yombi.

Dr Ngabo ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Minisiteri y’Ubuzima, ngo yafashwe avuye mu Bubiligi aho yari yaragiye gukomereza amasomo. Akekwaho kunyereza amamiliyoni y’amafaranga ajyanye na gahunda zo gukingira.

Bamwe barafunzwe abandi birukanywe mu kazi

Igenzura rikomeje gukorwa muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo RBC, ryatumye abayobozi 12 mu bitaro bya Leta bafungwa, ndetse mu kwezi gushize Inama y’Abaminisitiri yirukanye ku mirimo yabo Dr Corine Karema wari ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Malaria na Nathan Mugume wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iyamamazabutumwa mu by’ubuzima( Rwanda health Communication Centre), akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima. Aba bakumiriwe mu kazi ka Leta mu gihe cy’imyaka irindwi nkuko amategeko abiteganya.

Akazi gategereje Minisitiri mushya w’Ubuzima

Minisitiri mushya uzasimbura Dr Agnes Binagwaho, agiye kuyobora urwego ruvugwamo byinshi bimusaba kugira ubumenyi budasanzwe bwo guhangana n’ibibazo byinshi byagize ingaruka ku rwego rw’ubuzima mu gihugu.

Icya mbere cyihutirwa kandi cy’ingenzi, ni ikijyanye n’imicungire mibi y’umutungo ku rwego rwo hejuru nkuko byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2015.

Nyuma yo kuvanwa ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima, Dr Binagwaho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko ari iby’igiciro kuba yarakoreye u Rwanda, by’umwihariko ku buyobozi bwa Perezida Kagame, ndetse anemeza ko yahigiye byinshi.

Hari byinshi mu gihe cye Minisiteri y’Ubuzima yagezeho ndetse akaba abishimirwa. Birimo nko kuba yaragabanyije impfu z’abagore bapfa babyara n’abana bari munsi y’imyaka itanu,ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwagumye ku gipimo cya 3% mu myaka 10 ishize.

Umwaka ushize, Dr.Agnes Binagwaho yahawe igihembo Ku bw’umuhate yagaragaje mu kugabanya impfu z’abana. Abana bapfa bavuka mu Rwanda bavuye ku bana 107 ku 1000 bagera ku bana 32 ku 1000.

Ikindi kandi yanahawe igihembo ‘Roux Prize’ kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho, igihembo cyari gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

Dr. Binagwaho yaharaniye ko abaganga bakwiyongera mu Rwanda, aho hari Kaminuza eshatu zigenga zigiye gutangira kwigisha ubuganga vuba, zirimo iy’Abadiventisiti iri i Masoro, University of Global Health Equity na ULK.
Dr Binagwaho, ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana.

Uzasimbura Dr Binagwaho ategerejweho guhangana n'urusobe rw'ibibazo bivugwa muri Minisante

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza