‘Urwanya Leta yahagaritse jenoside aba ashaka kuyikora’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Mata 2019 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali (yahoze ari ETO Kicukiro), bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya by’umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga.

Mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 wabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka y’ibyabaye, bagaharanira kubaka u Rwanda barwanya abarusenya bifashishije ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Kuba dufata uyu mwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukugira ngo duheshe icyubahiro abishwe no gukomeza abafite ababo bishwe”.

Imibare igaragagaza ko hejuru ya 60% by’abanyarwanda ari urubyiruko, bitatu bya kane bashobora kuba baravutse nyuma ya jenoside.

Eng Mulindahabi avuga ko ari akazi gakomeye ko kugira ngo urwo rubyiruko rumenye amateka. Yavuze ko ibi bizatuma rubasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Abagifite ingengabitekerezo ya jenoside muri bo ntitugomba kubarebera, ahubwo tugomba kubarwanya twivuye inyuma, tugakomeza umurongo mwiza wo kubaka igihugu cyacu.”

Gatari Egide wari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, yasabye abanyeshuri biga muri IPRC Kigali, guhangana n’abafite ingengangabitekerezo ya jenoside, n’abavuga nabi u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Urwanya Leta yahagaritse jenoside aba ashaka kuyikora. Ndabasaba kwima amatwi ibihuha byirirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo tugafatanyiriza hamwe kwibuka twiyubaka twubaka igihugu cyacu. Igihango abacitse ku icumu dufitanye n’Inkotanyi turakizi.”

Karasira Venuste w’imyaka 67 y’amavuko, ni umwe mu bari bahungiye muri ETO Kicukiro hamwe n’abandi batutsi bagera ku 4000, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari iza Loni (Minuar) zabasize mu maboko y’interahamwe.

Ati “Twabonye ingabo za Minuar zigiye kugenda tubwira abana b’abasore ngo bagende baryame mu muhanda natwe tubatakambire be kudusiga mu maboko y’interahamwe kuko zari zagose iki kigo. Ntibigeze bumva gutakamba kwacu, ahubwo barashe amasasu menshi mu kirere andi bayarasa hasi abana bari baryamye hasi bava mu nzira, abandi baragenda n’imbwa zabo.”

Muri uyu muhango kandi hasomwe amazina 17 arimo ay’abari abakozi ndetse n’ay’abanyeshuri ba ETO Kicukiro, bishwe muri jenoside.

Abanyeshuri ba IPRC Kigali basabwe kwima amatwi ibihuha by'abasebya u Rwanda
Bamwe mu bakozi n'abanyeshuri ba IPRC Kigali bari bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25
Gatari Egide wari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango
Imbamutima zari zose ku bari bitabiriye uyu muhango
Intero yari imwe bati "Never Again" cyangwa se 'Ntibizongere'
Karasira Venuste ni umwe mu bari bahungiye mu cyari ETO Kicukiro
Karasira Venuste yavuze ukuntu ingabo za MINUAR zabataye mu maboko y'interahamwe
Uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 wabereye muri stade ya IPRC Kigali
Umuhanzi Bonhomme ati "Turashima Inkotanyi zaturokoye"
Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi yasabye abanyeshuri kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Uyu munyeshuri w'umukobwa yavuze umuvugo agira ati "Jenoside ntizongere kuba ukundi"

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza