USA: Impuguke zagaragaje ko hakenewe ingamba ngo Jenoside itazasubira ukundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu mujyi wa Des Moines mu nzu izwi nka World Food Prize, Hall of Laureates.

Nyuma yo gufata akanya ko Kwibuka abazize jenoside, hakurikiyeho inama kuri Jenoside yateguwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba muri iyi Leta ku bufatanye na Kaminuza ya Drake, imwe mu zikomeye muri Iowa.

Iyi nama yitabiwe n’intiti zitandukanye zatanze ibiganiro zirimo Dr Debra DeLaet, ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bubanyi n’amahanga, wasobanuye Jenoside nk’icyaha ndengakamere gihonyora uburenganzira bwa Muntu.

Yasobanuye ko ijambo ‘Jenoside’ ryahimbwe mu 1944 n’umunyamategeko wo muri Pologne, Raphael Lemkin, mu 1946 ryemezwa n’Inteko rusange y’Umuryango yemeje nk’icyaha gihaninwa n’amategeko mpuzamahanga. Nyamara ibyo ntibyabujije ko ibyaha bya jenoside bikorwa nko muri Bangladesh, Cambodia, Bosnia, Darfur no mu Rwanda.

Yaboneyeho gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka ubundi buryo bwo gukumira no kurwanya Jenoside.

Dr Godfried Asante ukomoka muri Ghana akaba anigisha itumanaho muri Kaminuza ya Drake, yaganirije abitabiye inama ku ruhare rw’abahenzanguni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo Abahutu b’abahezanguni bashinze RTLM bifashishije mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Yagize ati “Imbwirwaruhame zuzuye urwango zishobora kuteza ibikomere ndetse n’ivangura n’ibindi bibi byinshi bibishamikiyeho”.

Dr Natalie Bayer wigisha amateka muri Kaminuza ya Drake yatanze ikiganiro ku bahakana Jenoside n’ingaruka zabyo mu gutegura izindi Jenoside. Yavuze ko uburyo bukwiriye bwo kurwanya abahakana Jenoside ari uguhora twibuka.

Dr Jean Pierre Karegeya, umunyarwanda wigisha muri Kaminuza ya Dickinson muri Leta ya Pennsylvania akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wigisha kuri Jenoside (IGSC), yaganirije abari aho ku bumwe n’ubwiyunge n’ihakana rya jenoside nk’intambwe ya nyuma mu ntambwe za jenoside.

Yavuze ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho gufata ku ingufu abagore byakoreshejwe nk’intwaro y’abicanyi, bigasiga n’ingaruka nyinshi zitagira uko zingana mu Rwanda.

Yagize ati “Jenoside yasize ingaruka nyinshi ariko imwe muri zo ni uko hari umubare w’abana barengwa ibihumbi 25 babyawe ku babyeyi bafashwe ku ngufu kandi bakaba batarabashije kumenya ababyeyi babo, ikindi kandi hakaba hari abagore benshi batewe Sida n’ababafashe ku ngufu”.

Nyuma y’inama hakurikiyeho umuhango wo Kwibuka wabimburiwe n’ijambo rya Steve Noah uhagarariye umuryango w’inshuti z’ u Rwanda ziba muri Iowa.

Yavuze ko ingabitekerezo ya Jenoside iri mu mitwe y’abantu benshi ku isi kandi kuko ipfobya rya jenoside ari intambwe ya nyuma yayo, bikwiye kwitonderwa kuko bikomeje hashobora kuzabaho indi jenoside. Yasoje ashimira ubudasa bwa Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bahisemo kwiyunga no kubaka igihugu cyabo.

Umuyobozi mukuru wa World Food Prize, ambasaderi Kenneth Quinn, ni we wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) muri Cambodge ubwo habaga Jenoside yakozwe na Khmer Rouge. Ambassador Quinn ni we wa mbere wamenyesheje Sena ya Amerika ko ibyahaberaga byari Jenoside.

Aherutse kandi guhabwa igihembo n’umuryango Aegis Trust, wigisha ukanarwanya Jenoside ku isi hose, wamuhereye igihembo i Kigali muri Werurwe 2019 no mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, cy’umuntu warwanyije Jenoside akanaharanira indangagaciro za kimuntu.

Yashimye uguhitamo kw’abanyarwanda bahisemo amahoro no kubaka igihugu cyabo.

Umujyanama wa Mbere muri Ambassade y’u Rwanda i Washington DC, Kayijuka Frank, yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubaho kandi bakaberaho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimye abarokotse jenoside bahisemo gutanga imbabazi, bakanubaka igihugu cyabo na Afurika muri rusange.

Yashimagiye ko u Rwanda rwigiye byinshi ku mateka ku buryo ibyabaye bidashobora kuzongera kuba ukundi, ndetse ko ibyo Abanyarwanda banyuzemo byababibyemo imbuto zo guhindura u Rwanda igihugu kibereye abazabakomokaho.

Iribagiza Valentine yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Karangwa Claudien uyobora Abanyarwanda baba muri Leta ya Iowa yavuze ko ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’ingufu n’intego yo kwiyubaka no guteza imbere igihugu
Umujyanama wa Mbere muri Ambassade y’u Rwanda i Washington DC, Kayijuka Frank, yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubaho kandi bakahabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uyu muhango witabiriwe n'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza