Uturere n’imijyi bikoresha Igifaransa byasabwe guhashya abitwaje intwaro barimo abagambiriye guhungabanya Abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Kamena 2019 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yahaye umukoro abagize ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere k’Ibiyaga Bigali (PALPGL), wo guhashya imitwe yitwaje ibiryanisho ikerakera hirya no hino mu mashyamba, irimo igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubu butumwa yabutanze ubwo hafungurwaga inama ya karindwi ya PALPGL (Plateforme des Autorites Locales des Pays de Grands Lacs) iteraniye i Kigali kuri uyu wa 1 Kamena.

Iyi nama ihuriwemo n’abahagarariye u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igamije kwimakaza amahoro n’umutekano mu baturage babyo.

Iyi nama itegura biro y’inama ya 89 y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa izabera i Kigali ku wa Mbere.

Minisitiri Shyaka yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe Abaperezida b’ibihugu bigize iri huriro, cyane cyane uw’u Rwanda na RDC bashyize imbaraga mu kubaka amahoro arambye no kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho.

Ati “Iyo mitwe n’ibyo bihungabanya amahoro byose, biba bikorera hafi y’utwo turere n’iyo mijyi. Tukaba dusaba Uturere n’Imijyi bikoresha Igifaransa ko bihinduka ikiraro cyubaka amahoro.”

Prof Shyaka yavuze ko ‘abantu bose barimo n’abagore n’urubyiruko bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bakwiye guhuriza hamwe imbaraga mu guharanira ko ababituye bahorana amahoro’.

Ati “Amahoro ni umusingi w’amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage. Icyo twifuza cya mbere ni uko amahoro aganza muri aka Karere ntihagire ikiyahungabanya cyangwa igihembera abashaka guhungabanya umutekano n’amahoro twifuza.”

Prof Shyaka yavuze kandi ko iIbyo bihugu bigomba guharanira ko ababituye bishyira bakizana mu rwego rw’ubuhahirane.

Umuyobozi wa PALPGL, akaba na Meya w’Umujyi wa Bukavu, Meschac Bilubi Ulengabo, yavuze ko ‘mu Burasirazuba bwa RDC hari udutsiko tw’abitwaje ibirwanisho turimo utw’Abanyagihugu n’utw’abanyamahanga babangamira ituze ry’abaturage’.

Meschac yavuze ko bagerageza gushakisha uburyo abatuye Akarere babana mu mahoro, bakanarushaho kunoza ingamba zo gukumira imitwe yitwaje ibirwanisho ariko uruhare runini ari urw’abayobozi bakuru.

Ati “Ntabwo bireba ba Meya gusa, tuyobora Imijyi ariko dufite abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu. Mbega twebwe tuzajya dukora ibyo dushinzwe, ibisigaye bikorwe n’abadukuriye.”

Ibi bitangajwe nyuma y’umunsi umwe u Rwanda, RDC na Angola, bashyizeho ihuriro rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, igikorwa cyabereye i Kinshasa.

Hashize igihe amashyamba ya RDC yarahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Akarere muri Rusange, bikorwa n’imitrwe yiganjemo FDLR, ADF n’iyindi.

Iyi nama yateraniye mu cyumba cy'inama cy'Umujyi wa Kigali
Minisitiri Shyaka n'Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Rwakazina mu bari abashyitsi bakuru muri iyi nama
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bari kumva ubutumwa bahabwa
Minisitiri Shyaka yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe Abaperezida b’ibihugu bigize iri huriro, cyane cyane uw’u Rwanda na RDC bashyize imbaraga mu kubaka amahoro arambye no kurwanya imitwe yitwaje intwaro
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal atanga ikaze
Umuyobozi wa PALPGL, akaba na Meya w’Umujyi wa Bukavu, Meschac Bilubi Ulengabo, yavuze ko mu Burasirazuba bwa RDC hari udutsiko tw’abitwaje benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza