Uturere twa Kamonyi na Bugesera tuzabura amashanyarazi umunsi wose

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu kuva saa moya z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, amashanyarazi azabura mu turere tune turimo Kamonyi na Bugesera aho azabura muri buri karere kose, mu tundi akabura mu mirenge imwe n’imwe.

Mu itangazo Umuyobozi wa REG, Ron Weiss yashyize ahagaragara, amashanyarazi azabura muri utwo turere kubera “imirimo yo kuvugurura poste ya Mont Kigali.”

Rigira riti “Uduce tuzabura amashanyarazi ni Akarere ka Bugesera na Kamonyi hose; Akarere ka Nyarugenge mu mirenge ya Nyamirambo na Mageragere; mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Rugarama agace ka Rebero.”

“Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’amasaha yavuzwe.”

REG iheruka gutangaza ko guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), iteganya kuvugurura poste z’amashanyarazi za Jabana na Mont Kigali, kugira ngo irusheho gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Bugesera.

Iyo gahunda igomba kugendana no kunoza imirongo y’amashanyarazi mu duce twa Kagarama muri Kicukiro na Ruyenzi muri Kamonyi, turi kwaguka uko bwije n’uko bukeye.

Muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere, Guverinoma yiyemeje ko Abanyarwanda bazagezwaho amashanyarazi 100% bavuye kuri 34.5%, Leta ikazongeramo ingufu ifatanyije n’Abikorera, hakifashishwa n’ubundi buryo burimo imirasire y’izuba.

Hazongerwa kandi amashanyarazi n’imiyoboro iyakwirakwiza mu gihugu, umwihariko ukazashyirwa ku miyoboro igana ahari inganda, amasoko n’ahandi hari ibikorwaremezo bihurirwaho n’abantu benshi nk’amashuri n’amavuriro.

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza