Uturere twatangiye gukusanya ibitekerezo FPR izagenderaho mu 2017-2024

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ugushyingo 2016 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, Gicumbi na Rubavu batangiye gukusanya ibitekerezo byazatoranywamo ibihiga ibindi bizashyirwa muri Manifesto yayo muri gahunda ya 2017-2024.

Mu karere ka Kicukiro ibyo bitekerezo byatangiye gukusanywa ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko ibitekerezo bikusanywa bitazorwamo ibijya muri ’manifesto’ izifashishwa n’umukandida uzagenwa na FPR mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri 2017.

Yagize ati “ Icyari kigamijwe ni ugukusanya no gutanga ibitekerzo byazashyirwa muri Manifesto y’Umuryango. Murabyumva ko twatangiye kwitegura amatora ya 2017, nidutanga umukandida agomba kujyana gahunda yiyamamarizaho y’ibikorwa bizagerwaho, ibyo rero ni ibitekerezo bigomba guturuka mu Banyarwanda.”

Nyirahabimana yavuze ko ibyo bitekerezo bizakusanywa hirya no hino mu turere nyuma bigahurizwa hamwe ku rwego rw’igihugu, maze bigatoranywamo ibizifashishwa.

Gutanga ibitekerezo ngo birakorwa mu gihe byinshi byari byaremewe na Perezida Paul Kagame byashyize mu bikorwa.

Mu byashyizwe mu bikorwa muri ako karere birimo ibikorwaremezo byagiye byubakwa nk’imihanda n’inyubako zitandukanye. Ako karere kandi kabashije kugera ku rwego rwo kugira abakene bake mu gihugu.

Nyirahabimana asanga mu bitekerezo batanze hari ibigarukwaho na benshi, afitiye icyizere ko bizashyirwa mu bikorwa ku buryo budasigara.

Ati “Harimo kongerera ubushobozi abaturage kugira ngo bagire uruhare mu igenamigambi. Murabizi ko hari uko bikorwa ariko ntibirafata cyane ngo abaturage mu mudugudu bahaguruke bajye hamwe bavuge bati dore ibyo dushaka bizamuke bijye hejuru.”

Yavuze ko ibyo bizafasha abaturage ngo bagire ijambo rikomeye mu bibakorerwa,kandi abanyarwanda bakaba babihuriyeho.

Mu karere ka Gicumbi bifuza ko harwanywa inzoga za kanyanga n’ibiyobyabwenge, naho mu karere ka Rubavu mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu turere dukikije ikiyaga cya Kivu hakubakwa icyambu kinini.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro mugikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizajya muri Manifesto ya 2017-2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza