Uwahanze ‘Antivirus’ ya Kaspersky yunamiye Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umushoramari akaba n’impuguke mu bwirinzi bw’ikoranabuhanga, Eugene Kaspersky, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, avuga ko yababajwe n’amahano yabaye mu 1994.

Nyuma yo gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikaza no gushyirwa mu bikorwa, Kaspersky yagize ati “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubu nishimiye kubona iki gihugu kimaze kugera kure nubwo cyatakaje abantu batari bake.”

Yavuze ko uru rwibutso rwibutsa icyaha cy’indengakamere cyaranze amateka y’Isi ariko bikanibutsa ko hadakwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi, anashimira imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda nyuma y’aya mahano.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Eugene Kaspersky, yasuye Ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside asobanurirwa ibice biyigize.

Yasuye ibi bice ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Patrick Nyirishema.

Nyirishema yagize ati “Twishimiye kuba dufite Eugene Kaspersky umwe mu bantu ku Isi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ubu ari hano mu Rwanda mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, iki ni ikimenyetso cyo kwifatanya n’abanyarwanda muri uku kwibuka kandi ni iby’agaciro gakomeye.”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo yavugaga ku nama ya Transform Africa yitabiriye, Eugene Kaspersky yagize ati “Twishimiye ko leta y’u Rwanda ifata ibyaha bikoresha ikoranabuhanga nk’ikibazo gikomeye, turi hano mu buryo bwo gufasha kandi dufite impuguke zacu muri iyi nama kugira ngo bagaragaze uburyo bushya bwo gufasha ibigo bitandukanye kuri uyu mugabane kwirinda ibi bitero.”

Kaspersky ni umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaspersky Lab, ikigo cya mbere ku Isi cyigenga gicuruza ubwirinzi bw’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa igiye kubera i Kigali nshuro ya gatanu guhera ku wa 14-17 Gicurasi 2019. Azaba n’umutumirwa ku wa 15 Gicurasi mu kiganiro kizibanda ku mutekano w’ikoranabuhanga.

Eugene Kaspersky w’imyaka 53 yatangiye gukora ubwirinzi bw’ikoranabuhanga mu cyasaga n’impanuka, ubwo mudasobwa ye yafatwaga na virus ya Cascade mu 1989. Iyi yangiza amakuru ikayahindura mu mibare n’inyuguti bigaragara hasi kuri mudasobwa.

Ubumenyi Eugene yari afite mu bijyanye no kurinda itumanaho bwamufashije kumva neza icyo kibazo, atangira guhanga uburyo bwamufasha kuvanamo iyo virusi.

Eugene Kaspersky yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Yasuye kandi Ingoro y'amateka ku guhagarika Jenoside asobanurirwa ibice biyigize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza