“Uzatwitambika imbere atubuza umutekano, ntabwo bizamugwa neza” Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Werurwe 2016 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abatuye akarere ka Rubavu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, avuga ko aho wabuze iterambere naryo ridashoboka kandi ariryo guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe, Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende, ahari ibihumbi by’abaturage b’uturere twa Rubavu na Nyabihu.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mudende, mu kibaya cy’ihuriro ry’imisozi ya Mudende, Bonde na Bihungwe, ku birenge by’ikirunga cya Kalisimbi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yavuze ko “inganji” za Rubavu zishimishijwe no gusurwa n’Umukuru w’Igihugu.

Mu byifuzo umuyobozi w’Akarere yagejeje kuri Perezida Kagame, harimo ko ibitaro bya Rubavu byakongererwa ubushobozi, hakubakwa umuhanda wihariye ugenewe imodoka ziremereye hagamijwe gukumira impanuka zikunze kwibasira ibitaro bya Rubavu, n’uruganda rutunganya amabuye akora imihanda.

Perezida Kagame yavuze ko ahereye ku bimaze kugerwa ho muri Rubavu, ku bigomba gukorwa bakiri kure mu buryo bw’amajyambere, cyane ko ariwo murongo wa mbere wa politiki y’igihugu kandi ntihagire usigara inyuma, ndetse buri wese akabigiramo uruhare.

Yagize ati “Kutagira amajyambere byo birica si no kuvuna gusa. Ubukene, indwara n’umutekano muke ubiturukamo, byo birica. Ibyiza rero twange gupfa, twemere kuvunika dukorere amajyambere yacu.”

Yakomeje agira ati “Ujya kukubuza amajyambere arabanza akakubuza umutekano wawe. Turacyabafite abashaka kuduhungabanyiriza umutekano. Mwebwe mujye mugira uruhare rwanyu, ibindi mubirekere inzego zibishinzwe nazo zizajya zishyiraho akazo […] Uzatwitambika imbere atubuza umutekano, ntabwo bizamugwa neza.”

Umukuru w’Igihugu yaburiye abayobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko icyo batorerwa ari ugukorera abaturage, kuko inyungu zigera ku baturage zigera no ku bayobozi.

Yakomeje agira ati “Ariko abayobozi batabyumva, nabyo tuba dukwiye gufatanya, abandi bayobozi bagafatanya n’abaturage, abayobozi bakibutswa inshingano zabo, ndetse bakabibazwa, bakabihanirwa. Ndabivugira ko mu byo Meya yahoze atubwira byagezweho, hari n’ibindi bitagerwaho kubera ababa batujuje inshingano zabo neza.”

Yavuze ko hari ibitarakozwe neza muri gahunda ya VUP, Girinka n’ibindi, aho ibintu biba byarateguwe ngo bigigire akamaro abaturage, “abayobozi bakabigira ibyabo ntibigere ku baturage”, avuga ko ariko batazihanganirwa

Umukuru w’Igihugu yasabye abaturagre kudahishira abantu nk’abo, cyane ko ibyinshi aribo biba byavuyemo biyushye icyuya.

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage gukangukira kwiga, kuko “abavugaga ko umurimo ari ubuhinzi ibindi bikaba amahirwe” byaterwaga n’ubujiji, kuko uwize ariwe uhinga neza.

Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi aboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hatabaye ikibazo cya politiki mbi n’umutekano muke.

Abaturage bari babukereye

Ruzindana Munyamaliza utuye mu Murenge wa Bigogwe mu kagali ka Kijote, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe no kwakira Perezida Kagame kuko bakeneye kumureba bakamubwira n’ibyifuzo bafite, birimo imihanda idakoze neza mu duce batuyemo.

Bamporineza Helene utuye mu Murenge wa Mudende wavuze ko ari ubwa mbere agiye kureba Perezida Kagame yagize ati “Nshimira umukuru wacu, ni umubyeyi yampaye mituweri, abatishoboye abaha aho gutura. Yaduhaye imigezi, aduha amashanyarazi, njyewe icyo namwisabira ni uko yatuyobora kugeza igihe azabishakira.”
Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu duhaza igihugu mu bijyanye n’ibirayi na kaloti, zihingwa cyane mu butaka bw’ibirunga. Mu mwaka ushize hasaruwe toni 416 000 z’ibirayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza