‘Warakoze Kagame’, Intero y’abanyarwanda bahaye ikaze Perezida Kagame i Bruxelles (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Kamena 2019 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa tatu nibwo itsinda rigari ry’abanyarwanda 300 bari mu modoka nini enye ndetse n’abandi bari mu modoka zabo bwite, bakoze urugendo rugera ku bilometero 10 berekeza ahitwa Tour & Taxis mu Mujyi wa Bruxelles kugira ngo bahe ikaze Perezida Kagame wari witabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangijwe mu 2006 na Louis Michel aho ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga.

Itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iri kurebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari babukereye bagaragariza urukundo Perezida Kagame wayitanzemo ikiganiro. Abagera kuri 300, bari imbere y’aho yabereye, bitwaje ibyapa birata ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’amabendera y’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yageze aho bari baherereye amanura ikirahure cy’imodoka, arabapepera; basigara basazwe n’ibyishimo.

Nyuma y’iyi iki gikorwa, abanyarwanda baba muri uyu mujyi bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda aho bahawe ubutumwa bwa Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, wahoze ari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Yari kumwe kandi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, washishikarije abanyarwanda baba muri Diaspora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, bakorera ibikorwa by’ishoramari no kwizigama mu Rwanda kuko ariho babona inyungu nyinshi kurusha mu mahanga batuye.

Ndagijimana yababwiye ko Diaspora igira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho yinjiza miliyoni 200 z’amadolari ku mwaka.

Amb. Nduhungirehe yashimiye aba banyarwanda, avuga ko umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu ari ntagereranywa anababwira ko Perezida Kagame yashimye igikorwa bakoze ndetse ko yamutumye kubamenyesha ko azashaka umwanya akajya kubaganiriza.

Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza