WASAC yavanye icyicaro gikuru cyayo mu nzu yakodeshaga miliyoni 26 Frw ku kwezi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC, bwimuye icyicaro gikuru bukigarura mu mujyi rwagati nyuma y’imyaka hafi itatu bukorera mu nzu biheruka gutangazwa ko yakodeshwaga amafaranga miliyoni 26 n’ibihumbi 264 buri kwezi.

Ikibazo cyo guhenda kw’iyi nzu WASAC yakoreragamo iherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, giheruka gutindwaho cyane mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagagamo Sano James wahoze ayobora icyo kigo, gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Sano ukiri kuburana mu bujurire, mu iburanisha ryabaye muri Nzeri 2017, Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yatanze umurengera w’amafaranga ya leta ubwo yafataga icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga itahishyura, ikajya gukodesha inzu bishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw ku kwezi, kandi isoko rigatangwa nta piganwa ribaye.

Bwanabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ko ubwo WASAC yimukiraga muri iyo nzu mu 2016, yishyuye miliyoni 945.5 Frw nk’ubukode bw’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iryo soko ryahawe ikigo Hygebat gihagarariwe na Mugabo Theobald “usanzwe utsindira amasoko muri WASAC”, nk’uko bwabigaragarije urukiko.

Sano yavugaga ko atari we utanga amasoko ahubwo atangwa n’akanama kabishinzwe muri WASAC, ndetse kuba byarakorwaga nta piganwa byatowe n’inama y’ubutegetsi.

Itangazo rya WASAC rigira riti “Tunejejwe no kubamenyesha ko ibiro by’icyicaro gikuru cya WASAC byavuye ku muhanda KN5 uteganye na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA) ku Gishushu, Rukiri mu Karere ka Gasabo, byimurirwa ku muhanda KN 4 Av 8 muri Centenary House mu Karere ka Nyarugenge.”

Mu rubanza Sano yemeye ko yagize uruhare mu kwimura WASAC, ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere, ndetse kuba inzu bakodesheje yarabaye iya Hygebat nta ruhare yabigizemo, ahubwo bashyizeho itsinda “ryo gushakisha inzu ibereye ikigo nka WASAC.”

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola, yirinze kugira icyo ahita avuga ku kuba iki kigo cyari cyarimukiye mu nzu ihenze cyane, avuga ko bemeye kugaruka mu nzu bahozemo mu kuko zari zimaze gusanwa.

Yagize ati “Amazu yacu mu mujyi yari amaze gusanwa, tumaze kuyatera irangi, biba ngombwa ko dusubira mu mazu yacu kugira ngo ataba yapfa ubusa.”

Ku kibazo cy’uko izo nzu mbere zitahazaga abakozi ba WASAC nk’uko byatanzweho impamvu yo kwimuka, Muzola yagize ati “Hari ikindi gice twakodesheje hafi y’aho twari dufite muri Centenary House bituma twongera imyanya twari dukeneye.”

WASAC ivuga ko kwimura ibiro byayo byatangiye ku wa 26 Gashyantare, ku ikubitiro himuka amashami ashinzwe ubucuruzi n’irishinzwe amazi yo mu mujyi. Amashami amwe akorera mu nyubako basanganywe munsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG, mu mujyi rwagati.

WASAC yagaruye icyicaro cyayo muri Centenary House
Icyicaro WASAC yakoreragamo ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza