Yarahagurutse bariyamira! Uwari umupolisi muri Jenoside yasabye imbabazi abo yahemukiye barazimwima

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Kamena 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Uretse kuba yaricishije imbunda abaturage yari ashinzwe kurinda, kugeza n’ubu ntarabasha kwemera bimwe mu bitero yayoboye bikagwamo imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari naho abayirokotse bahera bamusaba ko abanza kwitekerezaho mbere yo kubasaba imbabazi.

Bisa n’ibyatunguye benshi kumva umugabo witwa Bwanakweli Leodomir, kuri ubu ufite imyaka 72 y’amavuko ageze magingo aya ataremera uruhare yagize mu bitero byaguyemo imbaga y’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Bwanakweli kuri ubu ari gukora igifungo cya burundu aho afungiye muri Gereza ya Bugesera azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari umupolisi muri Komini Kanzenze, ubu ni mu Karere ka Bugesera, azwi n’abaturage baba abarokotse Jenoside ndetse n’abandi. Abamuzi neza bavuga ko yagaragaye mu bitero byinshi birimo n’ibyo yayoboye we ubwe.

Bwanakweli ni umwe mu bagororwa 51 baherutse kugaragara mu gikorwa cyahuje abafungiye ibyaha bya Jenoside ubwo basabaga imbabazi mu ruhame abo biciye imiryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cy’Umuryango uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, Prison Fellowship Rwanda, ufatanyamo n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’izindi nzego.

Mu buhamya bwe ariko hari ibyo yemera birimo kuba imbunda leta yari yaramuhaye yarayikoresheje yica abaturage yari ashinzwe kurinda.

Ati “Uruhare rwanjye nagize mu bitero nagiyemo, hari icyo mu Nkuka, twari tukirimo turi abantu benshi ku buryo abahaguye twabaruye tubona abantu icyenda, abo nabashije kumenya ni Karangwa na Rwakayigamba.”

“Nagiye mu Nkuka mu gitero rero twica abo bantu, nkoresheje imbunda nari narahawe na komine. Imbunda yari ishinzwe kurinda abaturage nyikoresha mbica, icyo cyaha cyambereye umutwaro kugira ngo mbashe kucyakira mu mutima wanjye mbe nakwirega biranshobera.”

Mu gihe cy’Inkiko Gacaca, Bwanakweli yaburanaga ahakana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanahakana ko nta bitero yigeze ajyamo.

Uyu mugabo avuga ko binyuze mu mahugurwa atangwa n’Umuryango Prison Fellowship, yabashije kubohoka mu mutima yumva agomba kwirega icyo cyaha.

Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhugurwa na Prison Fellowship nahisemo gushyira ukuri ahagaragara, kuko icyo gitero cyarambabaje kuko cyaguyemo abakomoka mu Murenge wa Kanzenze, Kayumba na Mwogo.”

“Nkaba nsaba imbabazi imiryango y’ababuriye ababo muri icyo gitero, nkaba nsaba imbabazi leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, abacitse ku icumu, abanyarwanda bose n’umuryango wanjye nahishe ayo mabi nakoze nkabibahisha kugeza mu myaka 24 maze mfunzwe.”

Bwanakweli avuga kandi ko imirambo y’abo biciye muri icyo gitero bayijugunye muri Nyabarongo dore ko bari mu gishanga cyegereye uwo mugezi.

Yasabwe kubanza kwemera ibyaha bye byose

Igitero cyo mu rufunzo rwa Nyarurogo nicyo Bwanakweli yemera akavuga ko cyaguyemo abantu icyenda, ariko amakuru atanga ahabanye cyane n’ibivugwa n’abarokotse kuko bavuze ko bari bahahungiye bavuye ku musozi w’i Kayumba, Mayange, Maranyundo na Kayenzi kwa Uwinkindi.

Umwe mu barokotse yavuze ko imbabazi Bwanakweli asaba azazihabwa ariko agomba kubanza kugaragaza neza ibyaha bye.

Yagize ati “Ibyo Bwanakweli avuga, njye numva twazamuha imbabazi yamaze kuvuga ibyaha bye byose, iyo anahaguruka mukumva abantu batangara nabyo ni ikibazo."

"Njye ku bwanjye ibitero muziho ni byinshi, Nyarurogo aho avuga njyewe niho narokokeye, niba twararokotse turi abantu bagera muri barindwi mu bantu barenga 60. Nonese abantu icyenda avuga nibo bishwe gusa kandi twararengaga 60?”

Undi ubara ijoro yaraye ry’uburyo yarokotse igitero cya Nyarurogo, yavuze uburyo uretse icyo gitero hari n’ibindi yibukamo uyu mugabo.

Yakomeje agira ati “Ikindi ngiye kumwibutsa, twambuka tuva iwacu mu Rugunga n’abandi bari bavuye i Musovu n’abandi bavaga ku Rurenge. Bwanakweli ndakwibuka twambuka ku iteme ry’i Karambi Papa yari akuzi yitwaga Badega, avuga ati Bwanakweli noneho araturashe araturangiza.”

“Ndakwibuka uturasa, ababyeyi bari bafite abana barahaguye ndetse hari n’abandi warashe bamaze kwambuka tugeze i Kayumba ruguru barapfa. Ariko njyewe iyo uri kuvuga ngo wagiye mu cya Nyarurogo gusa ntabwo binyura. Mutubabarira agende abanze yitekerezeho azagaruke gusaba imbabazi ubu ntabwo twabyemera kandi gutanga imbabazi turazitanga rwose.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo.

Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni imvano y’umutima. Turashima abacitse ku icumu kuba abanyakuri na mugenzi wacu ni umunyarwanda agende yitekerezeho azagaruka ubundi asabe imbabazi.”

Ubuyobozi bw’umuryango Prison Fellowship Rwanda butangaza ko kuva mu 1995, abagororwa 1300 bahamijwe ibyaha bya Jenoside bamaze guhuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi mu ruhame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza