Yavuye muri Norvège aje mu bukwe mu Rwanda, ahita atabwa muri yombi akekwaho Jenoside

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 03:14
Yasuwe :
4 0

Umugore witwa Julienne Sebagabo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Lynder Nkuranga, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ndetse Polisi yamaze gukora idosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha.

Ati “Ubu ari mu maboko y’ubushinjacyaha. Twamushyikirije Pariki nibo bafite idosiye ye. Yari yarakatiwe na gacaca nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.”

Amakuru avuga ko uyu mugore yafashwe yaje mu Rwanda mu bukwe avuye muri Norvège aho yari amaze igihe kinini atuye. Yari yarakatiwe imyaka 19 n’inkiko Gacaca zo mu Majyepfo y’u Rwanda ahazwi nka Kansi.

Sebagabo yafashwe kuwa 21 Mutarama agiye gusubira mu Mujyi wa Oslo muri Norvège aho yabaga.

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati " yaraje ajya iwabo iyo mu giturage, ataha ubukwe bisanzwe. Abaturage bamubonye bari bafite amakuru y’uko yakatiwe n’inkiko nibo bamenyesheje Polisi."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza