Zahinduye imirishyo mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro nyuma y’amanyanga

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi-borozi binyuze muri gahunda ya leta ya nkunganire.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yabwiye itangazamakuru ko ubu buryo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi harimo amafumbire n’imbuto, buje nyuma “y’amanyanga yatahuwe muri ubu bucuruzi”.

Ati “Twagiye tubonamo amanyanga cyane cyane ashingiye ku kuba leta yatangiraga igura inyongeramusaruro ikaziha abaturage biza kugera aho leta ibiha abikorera, hakaba abazinjiza mu gihugu, bakaziha abazikwirakwiza mu bahinzi (agro dealers). Haje kubamo ibibazo bishingiye ku bwiza bw’ibyo tubona, ikindi ku kwishyura ibitakoreshejwe, aho abo bakorana n’abahinzi bashobora kuduha urutonde rw’ibyakoreshejwe kandi bitakoreshejwe.”

Mukeshimana yavuze ko ubu bucuruzi burimo amafaranga menshi ya leta agomba gukoreshwa neza, ariko hari nk’aho umuntu atanga ibilo 50 akandika ko ari 500 leta akaba ari nabyo yishyura.

Ati “Twahise dushaka uburyo bwihuse mu mezi ane, atanu ashize, twahise dushaka ikigo cyaba aho hagati. Uwazinjizaga yazijyanaga akaziha ‘agro dealer’, kandi icyo nicyo cyadutezaga ikibazo, kuko yavugaga ko yatanze nyinshi, uwayinjije yakwishyuza menshi, aragaruka bagabane.”

“Uwayinjizaga mu gihugu arakomeza azinjize, ariko twashyizeho ikigo ‘Agro Processing Trust company kizajya gikora ako kazi ko kuzivana ku wazinjije mu gihugu, azigeze kuri ‘agro dealer’, inakurikirane ko zagezeyo, ibiro avuga ko yacuruje barebe ko aribyo, anarebe ko zageze mu murima, noneho n’ayo malisiti y’abo bazifashe iyazane muri RAB ibone kwishyura.’’

Ibi bibazo bimaze igihe bivugwa mu gukwirakwiza iyi fumbire, ndetse hakaba hari bamwe mu bacuruzi bari mu nkiko bazira amanyanga muri ibi bikorwa.

Minisitiri Mukeshimana kandi yavuze ko haranatangizwa ikoranabuhanga rizafasha abahinzi mu bijyanye no kunguka ubumenyi bahabwa amahugurwa mu buhinzi n’ubworozi, harimo kumenya amakuru ajyanye n’aho amatungo ari, amakuru y’ingenzi ku buhinzi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yavuze ko uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi byitezwe ko buzatanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza