Zimbabwe: Ingabo zigiye guhangana n’abari inyuma y’imvururu mu ishyaka rya Robert Mugabe

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Umugaba w’Ingabo za Zimbabwe, Gen.Constantine Chiwenga, yavuze ko agiye kwitambika imvururu za politiki ziri mu ishyaka ‘Zanu PF’ nyuma y’uko Visi-Perezida Emmerson Mnangagwa ahunze mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, Chiwenga yavuze ko igisirikare kitazakomeza kurebera abagize uruhare mu kubohora igihugu batotezwa.

VOA yatangaje ko uyu muyobozi yabivuze atunga agatoki agatsiko k’abanyapolitiki kayobowe na Grace Mugabe, Prof. Jonathan Moyo n’abandi biyita ‘Generation 40’ (G40).

Aba nibo bakomeje kwirukana mu ishyaka rya Zanu PF abantu bose bashaka guhangana na Robert Mugabe.

Gen. Chiwenga yagize ati “Biteye agahinda ukuntu impinduramatwara twarwaniye ziri kwitambikwa n’abantu bakorana n’umwanzi wacu ushaka kugaruka mu gihugu ngo agisubize ku ngoyi ya ba gashakabuhake.”

Yongeyeho ko Zimbabwe itagitera imbere kuko abayobozi ba Zanu PF benshi bahora bashondana.

Ati “Ntagushidikanya ko intege nke zigaragaye mu ishyaka ryacu zigira ingaruka ku buzima, politiki n’ubukungu. Abaturage bacu bashaka amahoro bakomeje kwihanganira ibihe bibi igihugu cyacu kirimo batewe inkeke n’ibiri kuba mu buyobozi bw’ishyaka ryacu.

Yongeyeho ko nk’ingabo bagiye kugira icyo bakora kugira ngo igihugu cyabo kitongera gusubira mu bukoloni.

Abantu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe bavuga ko bamaze kuvanwa mu myanya ikomeye muri Zanu PF, igahabwa abo mu gatsiko ka G40.

Emmerson Mnangagwa uherutse kwirukanwa yahoze ari Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano w’Imbere. Yari mu bahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93, akaba amaze imyaka 30 ku butegetsi.

Ubu Grace Mugabe, umufasha wa Perezida Mugabe niwe uvugwaho kuzasimbura umugabo we, akanagarukwaho cyane mu kurwanya abo batavuga rumwe.

Umugaba w’Ingabo za Zimbabwe, Gen.Constantine Chiwenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza