Zimbabwe: Inkoramutima ya Mugabe yari ifite ubwoba ko azicwa nka Gaddafi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

George Charamba, wari Umuvugizi wa Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37, yatangaje ko mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe yari afite ubwoba ko uyu mukambwe azicwa urupfu nk’urwa Muammar Gaddafi wayoboye Libye akaza kwicwa mu 2011.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017, nibwo igisirikare cya Zimbabwe cyafashe ubutegetsi, Mugabe afungirwa iwe mu rugo.

Mu kiganiro na Daily News, Charamba yavuze ko ibi bikimara kuba yahise atangira kubona ishusho y’uburyo byagendekeye Gaddafi, agatekereza ko Abanya-Zimbabwe nabo bashobora gusohora Mugabe mu nzu bakamumanika.

Yakomeje avuga ko mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi Mugabe yashakaga ko ibintu bigenda uko abyifuza, ariko bamugira inama bamwereka ingaruka zishobora gukurikira kiriya gikorwa cya gisirikare n’imyigaragambyo.

Nk’uko Charamba yabivuze, abasirikare bakuru babwiye itsinda ryari riri kwiga ku hazaza ha Mugabe ko ibihumbi by’abaturage bakomeje gusaba ko yegura, bishobora gutera ibikorwa byagira ingaruka ku buzima bwe.

Ati “Byarashobokaga cyane kubera ko abasirikare baravuze bati ntidushobora kwerekeza imbunda ku baturage bari mu rugendo rwamagana Perezida ngo tumene amaraso”.

Robert Mugabe w’imyaka 93 yayoboye Zimbabwe kuva mu 1987, nyuma yo kweguzwa yasimbuwe na Emmerson Mnangagwa wari Visi Perezida we.

Inkoramutima ya Mugabe yari ifite ubwoba ko ashobore kwicwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza