Baguwe gitumo bateruye insinga z’amashanyarazi za EWSA

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Mata 2013 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rwo ku Cyumweru, abashinzwe umutekano bafashe abagabo babiri bari bafite urutsinga rw’amashanyarazi ngo bari bakuye ku nzu yari aho hafi, Abafashwe ntibemera ko bibaga, ahubwo ngo bakizaga uru rutsinga abajura.
Mu kwisobanura kw’aba bagabo babiri, bavugaga ko nyuma yo guhurira mu nzira mu rukerera saa kumi n’imwe za mu gitondo bajya mu mirimo itandukanye dore ko batari baziranye, ngo bahuye n’urusinga rwakaswe n’abantu batamenye, rutari ku rugo rutendera mu nzira.
Bavuga ko bagiye (...)

Bavuga ko bagiye inama yo kurukurura kugira ngo baruterere neza muri urwo rugo, ngo hatagira abarwiba, bakirukururamo bahita bafatwa n’inkeragutabara zacungaga umutekano.

Abafashwe bombi barimo udoda inkweto n’usanzwe yotsa inyama, bahakana bivuye inyuma kwiba insinga, ahubwo ko batabaraga kugira ngo bazikize abajura.

Mubera Birori Prosper Ushinzwe Ishami ry’Itumanaho muri ESWA, avuga ko ikibazo cyo kwiba insinga kimaze kuba karande, ati “Dusigaye dufite umuriro muke kubera ubujura, kuko iki kibazo kimaze kugaragara ku mashami yose ya EWSA uko ari 23 mu gihugu, ariko cyarahagurukiwe”.

Akomeza avuga ko ibi ari bimwe mu bijya bitera ingaruka zitari nziza ku bakoresha amashanyarazi, ryibura ry’umuriro rya hato na hato.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, avuga ko hari benshi bakirimo gushakishwa barimo abibye insinga z’amashanyarazi y’i Jabana, hatibagiwe n’abazigura.

Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha cy’ubujura, bazahanwa n’ingingo 301 y’amategeko ahana y’u Rwanda , bafungwa imyaka ibiri, bacibwe n’ihazabu ikubye gatanu agaciro k’ibyibwe.

Ifoto/ Kwizera Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza