Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kwigeza kuri byinshi

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 12 Mata 2013 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Kicukiro, bashinze koperative Ingenzi kuva mu mwaka wa 2007, mu rwego rwo kwigira, ubu hari byinshi bamaze kwigezaho, mu buhinzi, ubukorikori n’ibindi bibabyarira inyungu.
Murekatete Serafina, wahoze ari umuyobozi wa koperative Ingenzi, mu kiganiro na IGIHE, avuga ko iyi koperative yatangiye kuva mu mwaka wa 2008 ifite abanyamuryango 24, itangirana igishoro cya miliyoni 3.500.000 y’amafaranga y’u Rwanda bahawe n’ikigega gifasha (...)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Kicukiro, bashinze koperative Ingenzi kuva mu mwaka wa 2007, mu rwego rwo kwigira, ubu hari byinshi bamaze kwigezaho, mu buhinzi, ubukorikori n’ibindi bibabyarira inyungu.

Murekatete Serafina, wahoze ari umuyobozi wa koperative Ingenzi, mu kiganiro na IGIHE, avuga ko iyi koperative yatangiye kuva mu mwaka wa 2008 ifite abanyamuryango 24, itangirana igishoro cya miliyoni 3.500.000 y’amafaranga y’u Rwanda bahawe n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Yakomeje agira ati "Tukimara kubona iyo nkunga, twatangiranye n’umushinga wo kugura moto eshatu, zigakora mu muhanda, duhinga inyanya, twasarura tukazigurisha tukabona inyungu. Nyuma twaje kubona ko inyanya tutazihinga zonyine, kuva mu mwaka wa 2010, tujya no mu buhinzi bw’ imyumbati.”

Muhire Claude kuri ubu uhagarariye Koperative Ingenzi avuga ko bagereranyije n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo guharanira kwigira, bo nk’abarokotse Jenoside babona hari aho bamaze kwigeza. Ati "Hari aho twavuye hari n’aho turi kujya, ariko na none ntabwo ari hose abarokotse babasha kubona icyabateza imbere.”

Koperative ingenzi kuva mu mwaka wa 2012, bakaba barabashije kwigurira ikibanza i Bugesera gifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, bahingamo ibihingwa bitandukanye. Aba bana kandi bafite n’imashini bakodesha ibihumbi 400 ku kwezi ibafasha gutunganya amabahasha apfunyikwamo kugira ngo bakomeze biteze imbere.

Iyo koperative kuri ubu bageze kuri miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda, n’abanyamuryango cumi na batatu harimo babiri bitabye Imana n’abandi basezeye ku mpamvu zabo.

Imashini koperative Ingezi ikoresha mu gukora amabahasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza