IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Bamwe mu bayoboke b’amadini barambiwe gutanga amaturo adasobanutse


Yanditswe kuya 17-07-2012 - Saa 17:16' na Umurerwa Emma-Marie

Abakirisitu bo mu madini atandukanye hano mu Rwanda bakomeje kwinubira uburyo bakwa amaturo n’abapasiteri, ntibahabwe n’ubusobanuro bufatika bwicyo ayo maturo azakora.

Nkuko bimenyerewe mu nsengero zitandukanye buri cyumweru abaje gusenga batanga amaturo, ndetse ngo hari n’abayatanga mu materaniro yo mu mibyizi.

Abakristo bamwe baganiriye na IGIHE, batangaje ko ngo ujya kumva barababwiye ngo nibatange ituro ryo gukodesha inzu ya Pasiteri, barangiza ngo nibatange ituro ryo kugura amazi ya Pasiteri, ituro ryo kugura kositimu ya Pasiteri, n’andi maturo y’urudaca kandi bakayatanga mw’iteraniro rimwe.

Abandi nabo bakomeje batubwira ko ngo hari n’igihe umushumba wabo (pasteri) Ababwira ngo abashaka umugisha nibahaguruke abasengere bagahaguruka, yarangiza akababwira ngo nibature, utuye munsi y’amafaranga ibihumbi bitanu akamubwira ko atari bumusengere, ngo kandi bibuke ko uwatanze byinshi, nawe yabonye byinshi naho uwabike akabura na duke yari afite, n’andi magambo atuma barushaho gutura bashishikaye.

Iyo bamaze gutanga ayo maturo, ngo ntibamenya icyo akoreshwa gusa ngo barasengerwa, bakabwirwa ko Imana ibahaye umugisha ikurikije ayo buri wese yatanze.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bapasiteri bafite urusengero hano mu mujyi wa Kigali, ayo maturo baka abakristo ngo akora imirimo itandukanye yo mu rusengero irimo : guhemba abapasiteri, kwishyura, amazi n’amashanyarazi, kwishyura ingendo zikorwa na ba pasiteri n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorwa n’itorero.

Abo bakirisitu batandukanye batangarije IGIHE ko ntawe utinyuka kubaza umushumba uburyo amaturo akoreshwa n’ugerageje kubibaza habaye inama y’abakristo ngo afatwa nk’umupagani.

IBITEKEREZO
SHISHOZA UHITEMO NEZA,GUTURA SI AGAHATO.REBA,cg UTEKEREZE K'UMUBANO UFITANYE N'UMUREMYI.
Musubize23.07.2012 saa 16:29
Seth B
Murambabaza cyane, njye sindi pasitori ariko nemera Imana data, kuko nzi ibyo yakoze kandi nubu igikora, rero kuvuga ngo pasiteri arasaba ntiyakagombye gusaba ahumbwa mwakagombye kwibwiriza hakiri kare. Ubutunzi muzabusiga mugende. Njye nayabura ariko ayo gukorera Imana nta gihombo muzabaze, Iravuga bibiliya ngo narumwana none ndasha ngo ariko sindabona umukiranutsi asanza cg umuryango we wicwe ninzara. Nimukore cg mujye mukabare kuko ariho mukunda.
Musubize19.07.2012 saa 14:42
hh
Idini y'ukuri song by AMANI MARTINI PLZ PLAY ZI SONG
Musubize19.07.2012 saa 03:53
EDDY
Ibi byose biterwa no kujajaba kwa bamwe mu bakirisitu bahora bahindura amadini nk'abahindura amashati. Ubundi iyo wabatirijwe mu idini iri n'iri, ejo ugahubuka ngo wabonye aho bazi Imana kurushaho, ugasara ugasizora hamwe n'umutekamutwe wakwinjijemo ngo ni pasitoro cyangwa umuhanuzi (apostle), ukiga guhumiriza no kwivugisha indimi zitabaho ari nako uvuza induru, wowe ushyize mu gaciro urumva aho hari amakiriro wahakura ? Imana iba hose, dusigeho kuyisiga mu ngo zacu ngo twiruke imisozi dusingire indi tujya gucuzwa utwacu n'abo batekamutwe ! Kera abakurambere bacaga umugani ngo Nyabarongo yica uyigemuriye !
Musubize18.07.2012 saa 21:41
Migambi
Ariko ba kristu bene data...twemere tugwe mu mutego wo kwigira ba comptable nabagenzuzi ba mafaranga atangwa mu nsengero kweri ? NIBA URUSENGERO URIMWO UBONA RUDATOMOYE, vayo...jya murusengero wiyumvamo= urusengero ni famille(family) ubayemwo mugihe utegereje kujya mwijuru ituro= sobanukirwa hari amaturo menshi = menya kuva kuri Moise ; musa ABA LEWI(LEVI) ntibigeze babona umugabane kandi bari abahereji ;batungwa niki ? nicyo gituma Pasotori wawe aguze imodoka, inzu...muri USA bagura INDEGE ; ni ibisanze, si ukwonona(ukwangiza), oya kuko byose biteza imbere umurimo w- Imana, niba udasobanukiwe gute bigenda, egera abakurusha kumenya gahunda(program,plan na vision) yitorero(eglise) yawe bagusobanurire. none ni mudatanga ituro passssssstor wanyu ntazicwa ninzara, ntazambara ubusa...nico muyatangira nyine, utabishatse nta wuguora mu mufuka, ni wowe nu mutima wawe...mbe utariye wakora iki ? ko ushaka ko umushumba pastor atarya ntiyambare..kandi atakindi akora..ubwo ntuzahava ufasha babandi bavuga ngo aba pasitori ni ababeshi kugirango barye ituro ry-Imana= ubwo rusuferi NAWE IKABA IGUTWAYE PE, yakugize impumyi ejo ukayiyoboka. Ntugatange ituro udashaka = utarisengeye : nuritanga kandi ritang urisengeye urishire imbere yimana naho niwareba aba bantu bo mwisi 1 nta mutagaifu uwimwo 2.uzagararika umutima ngo yangijwe 3. bizakubuza gutanga kuko udashoboye kuyakurikira 4. uzakunda amafaranga kurusha abantu(kurusha n-Imana). TANGA NUMUTIMA MWIZA ibisigaye Imana izakwishuriza(Izamenyana numukozi wayo nayangiza) wowe uzaba wakoze akazi kawe. ntugirengo ndi na diyakoni ishyiii ndi umukristu usazwe pe !!!!Jacques
Musubize18.07.2012 saa 16:35
Jacques
Baca umugani ngo ' bya muyinga kuliwa ' !! Abo bakora mu mufuka bakimara babeshywa n'abo ba pasitori bari gito bari very naive. Ngo baba bayahaye Imana harya !? Inhi bambe !!! N'ushaka gufasha Imana jya wigendera urebe umukecuru/umusaza urushye/ugowe ku nzira umusigire akantu, cyangwa se ujye gufasha abababariye mu bitaro, orphelinat n'ahandi nkaho uzaba ufashije ikiremwa cy' Imana nyabyo ureke kuzuza imifuka ya bamwe mu ba pasitori bahimba ama church nk'abashinga company cngw inganda !! NB : Si ndi umuhakanyi nsenga kabiri ku munsi, iyo mbyutse n' iyo ngiye kuryama nijoro nkatura isengesho ryanjye Rurema namusaba, bitabaye ngombwa ko hari uwo mbicishaho. Imana ibahe umugisha.
Musubize18.07.2012 saa 14:25
nabibonyekare
Amaturo ntabwo ari ikibazo rwose ikibazo kiri kuyatnaga n'uyakira akyakoresha. Kuyatanga agomba kuyatanga afite umutima unezerewe kandi nta yindi nyungu yindi ategereje. Uyakira aknayakoresha nawe agomba kuyakoresha ibiteza umurimo w'ivugabutumwa imbere. Itorero rikaba irifasha abapfakazi n'imfubyi nkuko Biblia ibivuga. Ikirenze kuri ibyo gituruka kumubi.
Musubize18.07.2012 saa 11:02
Emmy
Ariko ubujiji bw,Abaporoso buzagabanuka ryari ? ubwo nyine ugatanga urwari kukuramutsa kabiri ngo ni ukugirango Pasteur abeho ?????????? nashaka ajye ayarya ayabamaremo, hari ayo abakura mumufuka se ??????????????? Mubure kwiga ubwenge.
Musubize18.07.2012 saa 06:51
Nene
Ibyo kuvuga ko gutura ari itegeko byariho mu gihe cy'abatambyi b'Abalewi kuko babaga murusengero badasohoka batambira Imana ibitambo abantu babaga bazanye kugirango babarirwe ibyaha kuko nibo bari baratoranyijwe kugirango bagere ahera habaga mu ihema ry'ibinaniro. So kuva aho rero Yesu apfiriye uwo murimo ntiwongeye kuko umwenda wri ukingirije aho hantu watatamutse, ubu umuntu yivuganira n'Imana binyuze kuri Yesu Christo. Icyakora ubu umuntu ashobora gutanga impano abikoye ku mutima akayishyira mu gasanduku kabigenewe even nuwo ntamenye ngo ninde watanze cg utatanze ninde hatanabayeho na wa mwanya wo gushishikariza gutura no gutanga ibya cumi. Ari ko ubu umntu arahaguruka nogo ntanze ikintu runaka amashyi n'induru ngo kaci kandi yarasize atubwiye ati nutanga ukuboko kwawe kw'ibiryo ntikukabimenye. Ubwo bitaniye he na ya nkuru Yesu yavuze y'Abafarisayo bajyaga gusenga bakajya mu mayira ngo bose babaone ko ari gusenga ?
Musubize18.07.2012 saa 05:27
clarisse
Muakoze kwiyinkuru.Abenshi turasenga kandi dusengera mu matorero atandukanye.Guturabyo ni itegoko ry'Imana,hari aho Biblia igira iti mutange kimwe cya 10 kandi nibindi byinshi byanditswe.Gusa uko amatorero avuka niko haza ibindi bintu bishyashya bitaribisanzwe, rero nairango mbabwireko njyewe aho mbarizwa mu ADEPR ntarabibona nagato,gusa ahari wenda abo dusangiye itorero bo iwabo bibaho.Ariko abantu bajyegusengerwa bakakwa amafaranga ni ikibazo cyaneeeee,Agakiza,umugisha w'Imana,impano yayo ntigurwa nagato.Ikindi mumenyeko ubuhanuzi bwose atari ukuri hari abagize abahanuzi bebeshya gusa bataye ingo zabo,abasambanyi kandi erega tuzabamenyera kumbuto zabo !!!!.Umu Bishop wa EAR kenya yagize ati" itorero rigomba kuyoborwa numuntu wahamagawe winyanga mugayo,atari ubonetse wese"mwibuke ko ubu babigeze ibyutuzu,campagnies zabo bwite etc.Ikindi ntimutangazwe ko bihari byahozeho kandi bizahoraho.Inama nuko uhagaze yakirinda ntagwe,muzubwenge musome Bible ni guidelines yaburi wese wemera Kristo nku mwami n'umukiza,agahora usenga mwicyo gihe ushobora ku detecta abiyoberenya easly.Thanks
Musubize18.07.2012 saa 05:05
emed
JYE ICYO NASUBIZA BAMWE MUBIBAZA KUMATURO ATANGWA MUNSENGERO NKUKO MUGENZI WACU UMWE YABIVUZE 1/10 CYANGWA AMATURO BITANGWA N'ITEGEKO RY'IMANA NKUKO BIVUGWA MURI MALAKI 3:7-12 KANDI ADMINISTRATION Y'ITORERO NIYO IGENA ICYO AYO MATURO AKORESHWA NTABWO ARI PASTEUR UBWE GUSA, IKINDI NUKO KUGIRANGO UKIRANUKE KANDI UBE UMUKRISTO MWIZA UGOMBA GURANGA 1/10 N'AMATURO KUGIRANGO ABAKOZI B'IMANA BAHEMBWE KANDI N'IMIRIMO IKORWA MURUSENGERO IRUSHEHO KUGENDA NEZA KANDI NIBA HARI AHAGARAGAYE IKIBAZO BAGOMBYE KUBIKEMURA MUNZEGO Z'AMATORERO UBWABO GUSA NZIKO KUBITANGA NTAGAHATO GUSA GUKIRANUKA NUKUBIKORA KUKO ARIKO IJAMBO RY'IMANA RIVUGA KANDI NIKO KURI KANDI UMUKRISTO WESE AYOBORWA N'IJAMBO RY'IMANA
Musubize18.07.2012 saa 04:36
KAMARI EUGENE
Ahubwo ibiro by umugenzuzi mukuru hamwe n ubugenzacyaha bijye bikurikirana kuko HARI ABAKOZI B IMANA BABYITWARAMO NABI kandi si bake ! Harya ubu uwabaza Umukozi w Imana Gashuma wa Rwanda for Jesus yagiye he, ko igihe mutatubwiye irengero rye n icyamujyanye ? Ngaho mucukumbure muzatubwire ! Erega uyu murimo ntiwawukora udafite umuhamagaro ! Mwari muzi ko abapasiteri bakora amateraniro menshi mu mibyizi kugira ngo cash yiyongere ? Cyokoze abavugizi b amatorero (niba nabo atariko bameze, usibye ko atari benshi) bajye bajya muri comptabilité banagenzure abapasiteri babo kuko birakabije ! Umurimo w Imana ugomba gukorwa, aho gufata 95% by ibyatanzwe (amaturo) byose bikaribwa na pasiteri kandi hari ibindi bidindira birimo ibikorwa by amajyambere, affaires sociales n ibindi
Musubize18.07.2012 saa 03:05
ngango
Ikibazo gihari ni ukutayoborwa n'Umwuka nyamara iyo mpano Imana muzo itangira ubuntu nayo irahari. Jye nsanga wowe mukristo igihe uyobowe n'Umwuka Wera twasigiwe na Yesu Kristo ubwo yasezeraga agiye mu gihugu cyo mu ijuru, yarasize adusezeranyije ko ariwe mufasha adusigiye wakagombye kumva ko GUTURA ari inshingano yawe (MALAKI3:7-12) kandi ko ari inyungu zawe. Umwuka aramutse abikuganirije neza ukumva ijwi ribigusobanurira wabikunda ahubwo ukanabikundisha n'abandi. Naho kumenya uko amaturo akora byo ndumva iryo jambo ribisobanura, ahubwo dusabe Umwuka wera atubashishe kuba Maso tumenye uburyo bigomba gukorwamo n'igihe bikorerwa kugira ngo tutagirwaho n'urubanza igihe twibereye mu mubiri gusa. Yesu abafashe kandi abasobanurire neza iby'Uwo murimo !
Musubize18.07.2012 saa 02:14
MALAKI 3:7-12
Erega gutura si bibi nanjye ndabikora ! None se urashaka guhakana ko hatari abakozi b Imana babyitwaramo nabi ubona barabigize business abandi bakanyereza amaturo aho gukora umurimo w Imana nkuko yabigenewe muri Biblia ? Keretse uvuze ko atari byiza kubivugaho cg kubavugaho. Ariko muribo harimo abatari shyashya kandi urebye iyi nkuru igamije kubagaya no kubahwitura. None se wowe urabagira iyihe nama ? Ubu buryo nubwo budafashije cyane kuko ntanizera ko benshi muribo basoma Igihe.com, nukugira ngo bamenye ko abantu bababona mu byo bakora byose ! Gutanga n itegeko ariko Kwiba n icyaha !
18.07.2012 saa 03:31
nyanja
Reka tube abanyakuri kabisa. Aya maturo muyatanga kubushake ntawugufashe ku ngufu,ikindi kandi no kuza muri izo nsengero muvuga ntamuntu ukuzanamo ku gahato ubwo rero eka kwivovota. Nakugira inama yo kutayatanga ndetse no kutajya muri izo nsengero. Murakoze
Musubize18.07.2012 saa 01:59
Gily
Kudaterana ni icyaha keretse niba utajya ubikozwa ! Gutanga amaturo nuko akoreshwa nicyo kibazo : Neza cg Nabi
18.07.2012 saa 03:33
nyanja
Uvuze neza rwose ! Nubwo yaba akoreshwa nabi, uwayatanze wese yayatanze abishaka kandi azi n'inyungu abibonamo kuko zirahari bitewe nicyo washakaga uyatanga, burya Imana yo ireba mu mutima w'utanga ikamenya ikigenderewe. Ibyo kuyakurikirana byo ntibikwiye kukubera ikibazo cyo kwijujuta rwose. Niba umuntu yumva ko aho ayatanga bayakoresha ibitari umurimo we yateguraga ko yakoreshwa, namugira inama yo kutazongera kuyabaha ! Hari uburyo bwinshi wakoreramo Imana kandi bwo wabugenzura ubwawe, haba gufasha abakene, gusura imfubyi n'abapfakazi,..... Ibyo Imana ibikunda cyane !
18.07.2012 saa 03:41
CHERUBIN
CHERUBIN hari aho ntemeranywa nawe, gufasha abakene, imfubyi, abapfakazi nibindi hari aho bisimbura amaturo koko ? Numva uramutse ibyo uvuze ntutange anmaturo uba ucumuye kuko gutura ari itegeko ry Imana. Gusa ahubwo numva wakagombye kugaya bene abo bakozi b' Imana batuzuza inshingano zabo. Njye icyo nemera nuko atari bose kandi abo bake ndabagaya kandi itorero rijye rikomeza kubasengera kugira ngo bave mu buyobe
18.07.2012 saa 04:02
nyanja
Mu byukuri ntabwo ndi contre yo gutanga amaturo kandi ndanayatanga pe ! Ariko mbona nanjye ko harimo ikibazo gikomeye, abantu batanga amaturo kubera urukundo bakunda Imana, kandi bakayatanga bazi ko bashaka guteza imbere ubwami bwayo ariko abayakira bakayakoresha uko bishakye. Niba wakiriye amaturo abantu batuye Imana, wakagombye kuyakoresha mu cyimbo cy'Imana ariko iyo uyakoresha binyuranyije nuko Imana ishaka, uzagirwaho nurubanza. Niba wowe (Pasitoro,Padiri,Sheichk,...) ubaho ubuzima bwo hejuru nyamara mu kiliziya, urusengero cyangwa umusigiti wawe harimo abakene nyakujya wibaza ko urimo kuyakoresha ibyo Imana yayageneye. Leta yakagombye gushyiraho audit igenewe urwego rw'amadini kuko menshi muri aba bitwa abihaye Imana usanga harimo abagamije kwigwizaho imitungo gusa. Umuvunyi nawe ajye abageraho. Numvise ko hariho insengero hano mu gihugu zifite ingengo y'imari igera kuri miliyari ku mwaka !!!!! Hakagombye kugenzurwa neza icyo aya mafaranga akoreshwa kandi nicyo amarira abanyamuryango bayo.
Musubize18.07.2012 saa 01:13
Nameless
Bagiye bajya muri Kiliziya itunganye se bagatanga ituro bazi ko ari irifasha mu butumwa bw`Imana koko. Haaaaa, iyo ni ingaruka zo kujajaba ubundi ufite ukwemera itorero rigufasha kutibaza ibyo, naho utegereje inyungu y`ibintu akora umushinga agashyira muri Bank.
Musubize18.07.2012 saa 00:59
-
Njye ntabwo nemeranya nabitotomba bavuga ko bakwa amaturo. Kireka niba wigira nkana sinon uburyo amaturo atangwamo burasobanutse kandi nta gahato karimwo namba. Niba wewe baguhatira gutanga amaturo ukayatanga bitakuvuye ku mutima iryo riba ari ikosa ryawe utakagombye gushyira ku bakozi b'Imana. Niba utanze ituro ku bushake bwawe bwose icyo rikoreshwa ntabwo ari we bireba na gato, kuko wewe uba warangije inshingano zawe zo guturira Imana.
Musubize18.07.2012 saa 00:58
J Paul
Ese uyu Munyamakuru wabwiwe n'Abakristo,we ni iki ? Ababwire bazabireke ni uburenganzira bwabo,kandi yirinde guteza umwuka mubi.
Musubize18.07.2012 saa 00:41
paul
Kiliziya ni imwe itunganye !!
Musubize18.07.2012 saa 00:30
alex
Kiliziya ni imwe itunganye !!
Musubize18.07.2012 saa 00:30
alex
Ibi byo biba bije bite, kuba umunyedini se nibyo bigeza umuntu ku gakiza , mw ijuru cg ku Mana ? Ikivugwa muri iyi nkuru n ibitekerezo ku itangwa ry amaturo n abayakoresha nabi ! Naho uvuze kiliziya, ubu se baguhe ingero z abasaserdoti bakora ibirenze iby amaturo muri kiliziya ntagatifu, cg itunganye ? Waba wibuke ibiheretse kubera kuri umwe i Muhanga nasomye ku Igihe. Com ? Haba mu bapasitori cg muri Liliziya itunganye, ababi barahari kandi satani cg sekibi arahakorera. TANDUKANYA IDINI RERO NO KWAKIRA AGAKIZA.
18.07.2012 saa 03:49
nyanja
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!