Bane bakekwaho ibiyobyabwenge mu maboko ya Polisi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane mu duce dutandukanye tw’igihugu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi.
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko abakekwaho imirimo ifite aho ihuriye n’ibiyobyabwenge, barimo Jean Pierre Turikumwe, w’imyaka 29, na Valens Tugiramahirwe, w’imyaka 19, bafatiwe mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera bafatanywe litiro 36 za Kanyanga. Ubu bakaba bacumbikiwe ku cyicaro cya Polisi ya Kivuye.
Abandi ni Ndayambaje Benoit, w’imyaka 41, (...)

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane mu duce dutandukanye tw’igihugu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko abakekwaho imirimo ifite aho ihuriye n’ibiyobyabwenge, barimo Jean Pierre Turikumwe, w’imyaka 29, na Valens Tugiramahirwe, w’imyaka 19, bafatiwe mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera bafatanywe litiro 36 za Kanyanga. Ubu bakaba bacumbikiwe ku cyicaro cya Polisi ya Kivuye.

Abandi ni Ndayambaje Benoit, w’imyaka 41, wafatiwe mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, wafatanwe udupfunyika 22 tw’urumogi, we akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bweramana.
Undi wafatanywe ibiyobyabwenge ni Nyirasafari Kezzie, w’imyaka 48, wafatanywe ibiro bitandatu by’urumogi mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana akaba acumbikiwe ku kicaro cya Polisi ya Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu karere k’Iburengerazuba, Spt Urbain Mwiseneza asaba abaturage gukora indi mirimo ibazanira inyungu, aho gukora imirimo itemewe n’amategeko ishobora kubakururira ingorane.

Mwiseneza ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bakora iyo mirimo mibi bafatwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza