Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Nyamasheke, barinubira kuregerwa imanza barangije bagasaba ubufasha bw’urwego rw’akarere mu kuburana iz manza.
Aba banyamabanga bafite ububasha bahabwa n’itegeko bwo kurangiza imanza nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, nyamara ngo aka kazi kabagiraho ingaruka kuko iyo barangije imanza abaturage bamwe batabyishimira maze bakajya kubarega mu nkiko.
Mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, bagaragaje ko barengana kuko barangiza imanza mu izina ry’ubuyobozi cyangwa se zimwe zigatinda kurangizwa bitewe n’imbogamizi zabonetse ku mitungo yagenwe mu kurangiza urubanza, ariko bakarenga bakaregwa ku giti cyabo, bakahatakariza igihe ndetse n’amafaranga menshi.
Kimwe n’abandi bose bagaragaje izo mpungenge, Ubarijoro Evariste uyobora Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri avuga ko abarezwe bose bakaburana batsinze ariko ikibabaje ngo ni uko urukiko rudashobora kubasabira indishyi z’igihe batakaje ndetse n’amafaranga batanze mu ngendo zose baba bakoze.
Ubarijoro avuga ko we yaburanye mu rukiko rw’Ibanze agezwa no mu rwisumbuye hose aratsinda, ariko urukiko rumwangira ko yagobokeshamo Akarere nk’umukoresha we. Ibi ngo bikaba bibagoye cyane, bityo bagasaba ko Akarere kajya kabafasha mu ngendo no kukabashakira n’umwunganizi mu rubanza (Avocat).
Kuri izi mpungenge zose, Umuyobozi w’Akarere yabasabye mbere na mbere kudacibwa intege n’ibyagiye bishyikira bamwe bakajyanwa mu nkiko kuko ubusanzwe bafite mu nshingano zabo kurangiza imanza z’abaturege.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |