Bemeza ko ‘Isange One Stop Centre’ yabafashije kwiyakira

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Abagana ibitaro bya Polisi byo ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu ishami ritanga inama ku bahohotewe, bavuga ko ibi bitaro byabafashije kuko mbere yo kubijyamo bari barihebye ariko ngo kubigana bikaba byarabafashije kwigarurira icyizere.
Ibi kandi ni na ko ibi bitaro bibitangaza, bikavuga ko icy’ibanze mu nshingano z’ibitaro ari ugutanga serivisi y’ubujyanama ku ihungabana mu ishami ryitwa Isange One Stop Center ritanga ubufasha ku banduye virusi itera SIDA n’abahohotewe.
Umuyobozi (...)

Umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko abahagana bahabwa inama n’abajyanama bashinzwe ihungabana, ababagana ugasanga babasha gusubira mu buzima bakiyakira.

Bamwe mu bo twasanze kuri ibi bitaro mu ishami rya Isange One Stop Center, badutangarije ko iki kigo cyabafashije kwigirira icyizere ubu bakaba bafite ibibazo by’ihohoterwa n’ihungabana. Bavuze ko mbere bari barihebye bagihohoterwa, akenshi bikanabatera isoni kubivuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza