Bigogwe: Abimuwe mu ishyamba rya Gishwati bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bari batuye mu ishyamba rya Gishwati bimuwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bamwe bagatuzwa mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, baravuga ko bugarijwe n’ubukene kuko ngo benshi badafite aho bahinga.
Umwe muri abo bimuwe utuye mu mudugudu wa Bikingi, mu Murenge wa Bigogwe, yatangarije IGIHE ko kubona ibyo kurya kuri bo ari ikibazo, kuko ngo abenshi mu bari bafite aho bahinga ubuyobozi bwabahagarikiye ibikorwa byabo, bityo bagasaba ubuyobozi bw’Akarere (...)

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bari batuye mu ishyamba rya Gishwati bimuwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bamwe bagatuzwa mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, baravuga ko bugarijwe n’ubukene kuko ngo benshi badafite aho bahinga.

Umwe muri abo bimuwe utuye mu mudugudu wa Bikingi, mu Murenge wa Bigogwe, yatangarije IGIHE ko kubona ibyo kurya kuri bo ari ikibazo, kuko ngo abenshi mu bari bafite aho bahinga ubuyobozi bwabahagarikiye ibikorwa byabo, bityo bagasaba ubuyobozi bw’Akarere gukora uko bushoboye ngo bafite ikibazo kibakomereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Addoulatif Twahirwa, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, Umurenge wa Bigogwe washyizwe mu mirenge igomba gufashwa muri gahunda ya VUP, ku buryo ngo abafite ibibazo by’ubukene nk’abakecuru, bahabwa inkunga z’ako kanya.

Twahirwa kandi yatangaje ko aba baturage bateguriwe umushinga wo korora inkoko ufite agaciro ka miliyoni 30, ku buryo mu minsi mike uzaba ubagezeho, bakivana mu bukene.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu,Addoulatif Twahirwa

Ku birebana no kuba badafite imirima yo guhinga, Twahirwa yagize ati “Kugeza ubu Leta yashyizeho komite ishinzwe gushyiraho ibice bizakorerwamo imirimo y’abaturage nk’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe gito baraba batangiye guhinga uretse ko n’abasanzwe bafite imirima bakomeje akazi kabo.”

Bimwe mu byo abaturage basaba, ni uko ibyo bizezwa n’ubuyobozi bw’Akarere byashyirwa mu bikorwa, ntibikomeze kuvugwa mu magambo gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza